Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga,2015  muri  Serena Hotel mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ,  Zahara Muhammed Nakiyaga w’imyaka 23 y’amavuko niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda,2015 .

 

By Ubwanditsi | Views : 17997 | Kuya 07-11-2015 14:48



Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor dukesha iyi nkuru  ngo  Zahara  yambitswe iri kamba nyuma yo guhigika bagenzi be 20 bari bahanganye.

Ngo kuba Zahara yegukanye  iri kamba rya Nyampinga wa Uganda 2015 ntabwo ari ukubera yasubije ibibazo  yabajijwe neza gusa ahubwo ni uburyo  yagiye agaragaza ko we ubwe yifitiye icyizere  kuva iri rushanwa ryatangira akaba ari nawe wahabwaga amahirwe yo kuryegukana.

Zahara Nakiyaga wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda,2015

Zahara Nakiyaga  akaba yahise ahabwa imodoka nshya  yo kugedamo, bikaba biteganyijwe ko mu Kuboza azahagararira igihugu cya Uganda  mu marushanwa ya Nyampinga azabera mu gihugu cy’Ubushinwa ku rwego rw’isi ahitwa I Sanya.


Zahara Muhammed Nakiyaga akaba asimbuye kuri uyu mwanya wa Nyampinga wa Uganda  uwitwa Leah Kalanguka



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd