Mu gihugu cya Yemeni, abantu bagera kuri 45 bapfuye, abandi benshi barakomereka bazize ibisasu 2 byaturikijwe n’abarwanyi b’umutwe wa leta ya Kiyisilamu ejo kuwa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2016.

 

By Umutoni Solange | Views : 8043 | Kuya 05-24-2016 06:57



Igisasu  cya mbere cyaturikiye ku kigo cya gisirikare cya Yemeni kiri mu majyepfo y'umujyi wa Aden, ahakorerwa imyitozo ku basirikare bashyashya,benshi mubo cyahitanye bakaba biganjemo urubyiruko rwari rwinjijwe mu gisirikare.

Nyuma y'icyo gisasu cya mbere, hahise hanaturika ikindi gisasu cya 2 giturikira hafi y'ikigo cya gisirikari cy'ahitwa Badr.

Amakuru dukesha Ijwi ry'Amerika aravuga ko umutwe wa leta ya Kiyisilamu watangaje ko ariwo wakoze ibi bitero.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd