Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, umuryango women for women international wahuguye abaturage bo mu karere ka Kayonza ibijyanye n’icyorezo cya Sida unabakangurira no kwipimisha ku bushake, mu baturage barenga 148 bipimishije ku bushake, umwe niwe wanduye virusi itera Sida.

 

By Umutoni Solange | Views : 2898 | Kuya 08-23-2017 21:23



Aba baturage biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu kigo cy’agakiriro Kayonza VTC, abashakanye n’abasheshe akanguhe bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama bitabiriye iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti : “ Sida iracyahari, Duhaguruke, Tuyirwanye “, aho bahawe ubumenyi Ku cyorezo cya Sida ndetse banigishwa ibijyanye n’imyororokere n’imihindagurikire y’ubuzima bw’umuntu.

Ndwaniye Emmanuel umwe mu baforomo bo mu kigonderabuzima cya Mukarange wari uri mu gikorwa cyo gupima Virusi itera sida yavuze ko abantu bipimisha hagamijwe kugira ubuzima bwiza n’ejo heza, kuko roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima bityo rero bakaba bakangurira abaturage kwipimisha ndetse no kuyirinda.

Ndwaniye yakomeje avuga ko haje uburyo bushya ari nabwo bifashishije bwo gupima umuntu bamufata amaraso agahaguruka abonye igisubizo, aho mu baturage barenga 148 basanze umwe muri bo ariwe wanduye virusi itera Sida.

Hakizimana Jacques na Uwase Janviere, abanyeshuri biga imyuga mu gakiriro, bavuze ko nubwo basanze nta virusi itera sida banduye, bitazatuma birara, ahubwo bazarushaho gushyira imbaraga mu kwirinda.

Ku ruhande rw’abashakanye, Mukaruhinda Marie Chantal hamwe n’umugabo we bamaranye imyaka igera kuri 32 babana, bavuze ko  nubwo bagerageza kwitabira igikorwa cyo kwipimisha Sida bibafasha kumenya uko bahagaze kuko hari n’igihe bamara batari kumwe, bityo kujyana kwipimisha bikaba bibafasha gutegurira ubuzima bwabo ejo hazaza heza. Bakaba basaba n’abandi baturage kwitabira iki gikorwa.

Aya mahugurwa n’iki gikorwa cyo kwipimisha ku bushake  yabereye mu kigo “ Urugo Opportunity Center” cyo mu karere ka Kayonza, aho umuryango Women for Women International wakirira abagore ndetse n’abagabo bo muri kano gace, bagahabwa ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’ubuzima, ubukorikori, kwihangira umurimo, imibanire mu miryango n’ibindi bigamije iterambere ry’umuturage.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd