Perezida uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cy’ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa mbere, arakirira mugenzi we w’uburusiya, Vladimir Poutine ahatuye abami b’ubufaransa harimo n’umwami Louis XVI, uruzinduko rufatwa nk’igerageza ryo gushaka umubano mwiza.

 

By Umutoni Solange | Views : 3150 | Kuya 05-29-2017 10:41



Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2017, Perezida w’ubufaransa  Emmanuel Macron, arakira mugenzi we w’uburusiya, Vladimir Poutine mu ruzinduko rw’akazi.

Uru ruzinduko rurafatwa nk’igerageza ryo gushaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron ari bwakirire Perezida Vladimir Poutine muri parc du château i Versailles mu bufaransa, ahatuye abami nka Louis XIV, Louis XV na Louis XVI.

Aba bagabo bombi, bari bunafungure ku mugaragaro imurikagurisha ry’ahitiriwe Pierre le Grand, wari empereur w’uburusiya.

Hashize imyaka igera kuri 300, hubatswe inyubako yiswe “château du Grand Trianon”, urukiko rw’I Versailles rukaba rwarakiriye ko yitirirwa “Pierre le Grand”.

Abahanga mu bya Politiki baravuga ko Emmanuel Macron akwiye kubyaza uru ruzinduko rw’amateka n’umuco, amahirwe yo kongera umubano, mu gihe Vladimir Poutine agiye gusibanganya isubikwa ry’uruzinduko rwe mu bufaransa ku gihe cya François Hollande.

Umwami Louis XVI, yabaye umwami wanyuma w’ubufaransa, wayoboye kuva tariki ya 10 Gicurasi 1774 kugera tariki ya 04 Nzeri 1791, akurwaho ashinjwa kwica abantu benshi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd