Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, yakiriwe na Papa Francis i Vatican mu gihugu cy'ubutaliyani mu ruzinduko yatumiwemo n'uyu mushumba wa kiriziya gaturika ku isi.

 

By Ubwanditsi | Views : 4998 | Kuya 03-20-2017 10:16



Ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, nibwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yageze i Rome mu gihugu cy'ubutaliyani ku butumire bwa Papa Francis, umushumba wa kiriziya gaturika ku isi mu rwego rwo kuganira ku mubano hagati ya Kigali na Vatican.

Ibiro by'umukuru w'u Rwanda, rubinyujije ku rubuga rwabyo rwa Twitter rwemeje iby'uru ruzinduko

Muri 2016, mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, Kiliziya Gatulika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Itangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda rikubiyemo zimwe mu ngingo zigaragaza gusaba imbabazi ku bw’abayoboke bayo bijanditse mu byaha birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatulika atandukanye yo mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2017, riza gusomwa nyuma ya misa mu gihe cy’amatangazo kuwa 20 Ugushyingo 2016, ririmo ingingo ivuga ko Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku kibi cyose abayoboke b’iyi kiliziya bakoze. 

Mu nama ya 14 y’Umushyikirano yasojwe kuwa Gatanu tariki ya 16 ukuboza 2016, Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi adasabira imbabazi abakirisitu ayobora bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari aho bigaragara ko byagiye bikorwa mu bihugu byakozwemo icyaha gifite ubukana budafite aho buhuriye n’ubwa Jenoside.

                                    Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame i Vatican



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd