Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku isi yose, pape François, yamaze gusubika uruzinduko rwe yagombaga kuzagirira muri repubulika iharanira demokarasi ya congo, kubera ibibazo bya politiki bivugwa muri iki gihugu, no kuba umwuka uri hagati ya leta iyobowe na Perezida Joseph Kabila na Kiriziya Gaturika utifashe neza.

 

By Muhire Norbert | Views : 4725 | Kuya 03-15-2017 12:04



Mu kiganiro pape François yihereye ikinyamakuru « Die Zeit » cyo mu budage mu cyumweru gishize, yavuze ko uruzinduko yari afite muri repubulika iharanira demokarasi ya congo nubwo rwari rukiri mu mushinga, kubera ibibazo bya politiki bivugwa muri iki gihugu, n’umubano utari mwiza hagati ya Kiriziya na leta, asubitse uyu mushinga w’uruzinduko. 

Umubano hagati ya pape François na Perezida Joseph Kabila ntabwo wifashe neza, ubwo uyu mu Perezida wa Congo Kinshasa yakirwaga  Vatican mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, uyu mu papa yanze gusohoka ngo amwakire. 

Mu mushinga w’uruzinduko rwa Papa François yagombaga kuzasura Congo Kinshasa na Congo Brazaville. 

Uru ruzinduko rwagombaga kuzaba hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Kanama uyu mwaka. 

Abakurikirana politiki bya hafi bakaba babona ko Papa François yaba adacana uwaka na Perezida Joseph Kabila nyuma yaho yangiye kuva k’ubutegetsi.

        Papa François yasubitse uruzinduko rwe muri DRC


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd