Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bukorwa hamwe na hamwe, aho  yataye muri yombi uwitwa Ntineshwa François usanzwe ari umukanishi wa moto. Yibye moto mu gihe nyirayo yari yayimuhaye ngo ayikore mu karere ka Rubavu.

 

By Habineza Gabby | Views : 15372 | Kuya 12-16-2015 04:44



Nyirayo witwa John Mukunzi yavuze ko moto ye yibwe n’uwo mukanishi tariki ya 11  Ukuboza ubwo yayimuhaga ngo ayikore kuko itari imeze neza.

Yagize ati: “nahuriye na Ntineshwa mu mudugudu wa Mutura,  mu kagari ka Kanyundo,mu murenge wa Mudende, tukaba twarumvikanye uburyo yakora iyo moto yanjye.Namuherutse ubwo!”. Ntineshwa yafashwe tariki ya 13 Ukuboza mu Mujyi wa Gisenyi afite iyo moto arimo kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP)Theobald Kanamugire yavuze ko Mukunzi akimara kubura moto ye no kumenya ko irimo kugurishwa yahise abimenyesha Polisi y’U Rwanda.

 Yagize ati:”yaterefonnye bwa mbere nimero ya Polisi i Kigali, nabo baratumenyesha, duhita dukurikirana, maze moto tuyifatira mu mudugudu w’Ubumwe, mu kagari ka Nengo, mu Murenge wa Gisenyi, akaba yari yigize nyirayo, arimo gushaka umukiriya.“

 CIP Theobald Kanamugire yakanguriye abaturage kujya bamenyesha Polisi vuba, mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura runaka, kugira ngo biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe.

 CIP Theobald Kanamugire yakomeje avuga ati:“kuva uyu mwaka watangira,hamaze kwibwa moto enye mu karere ka Rubavu, ariko kubera ubufatanye n’abaturage mu guhanahana amakuvu vuba, eshatu zarabonetse ndetse n’abazibye batabwa muri yombi.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto  (FERWACOTAMO), Celestin Ntagambwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ingufu yakoresheje kugera bariya bajura ba moto bafashwe ndetse bagashyikirizwa ubutabera. Yakomeje agira ati:’” Mu byumweru bibiri twibwe moto imwe gusa, mu  gihe  mu mezi abiri  ashize Polisi y’u Rwanda yafashe moto esheshatu muri icumi twibwe”.

 Ntagambwa akomeza avuga ko kuba zarabonetse, byaturutse ahanini ku bufatanye hagati y’abaturage na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

 Mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu umunani mu bikorwa byo gushakisha abajura ba moto hirya no hino mu gihugu.

 Kuri uyu wa mbere,abajura batatu beretswe itangazamakuru, bakba barafashwe   bagerageza kwiba moto mu karere ka Gasabo, aho bakomerekeje umumotari ndetse bakivugana n’umunyerondo wari utabaye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd