Minisiteri y’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko Igitero cy’indege cyagabwe na Amerika cyibasiye umuyobozi wa Islamic State muri Libiya ndetse kikaba cyaranamuhitanye.

 

By Muhire Norbert | Views : 9471 | Kuya 11-16-2015 08:51



Minisiteri y’ingabo, Pentagon, yavuze ko umunya Iraki Abu Nabil, uzwi ku izina rya Wissam Najm Abd Zayd al-Zubaydi, yari umuntu umaze igihe kirekire akorera al Qaeda.

Iki gitero cyagabwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ku wa Gatanu tariki ya 13 ugushyingo 2015 kibasira inyubako iri mu gace ka Derna.

Pentagon yavuze ko iki gitero cyerekanye ko izahiga abayobozi ba IS aho bakorera hose.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru byanditse ko aya magambo yatangajwe n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bizeye neza ko Nabil yishwe.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo, Peter Cook yagize ati:”Urupfu rwa Nabil ruzaca intege ubushobozi bwa Isil mu kugera ku ntego z’uyu mutwe muri Libiya, zirimo no kwinjiza abambari bashya muri Isil, gushinga ibirindiro muri Libiya, no gutegura ibitero byibasira Amerika

Yavuze ko icyo gitero cyari cyemejwe mbere y’ibitero byagabwe i Paris ku wa Gatanu nijoro byigambwe n’umutwe wa IS.

Cook yongeyeho ko Nabil ashobora kuba ari umuvugizi wa IS wafotowe mu mashusho yo mu kwezi kwa Kabiri 2015 yerekanaga iyicwa ry’abakirisitu b’abakobute (Coptic) muri Libiya

Libiya iracyari mu kaduruvayo nyuma y’imyaka ine Muammar Gaddafi ahiritswe ku butegetsi, kandi igihugu kiracyarwanirwa n’imitwe myinshi irimo ba IS.

Yagabye ibitero bikomeye muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kirimo ibura ry’ikurikizwa ry’amategeko ndetse yanigaruriye imijyi myinshi ikomeye irimo na Sirte.

Pentagon yavuze ko igitero cyagabwe kuri Nabil ni icya mbere kibasiye umuyobozi wa IS muri Libiya.

Ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko umutangabuhamya yavuze ko ibitero byabereye mu gace kagenzurwa n’abarwanyi ba Islamic State I Derna mu nkengero z’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Fattayah.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd