Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ubuyapani, Shinzo Abe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 ukuboza 2016, ari Pearl Harbor, muri archipel ya Hawaï, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi 2 rugamije kwibuka abahitanwe n’igitero cy’Ubuyapani no gushaka uburyo ibihugu byombi byatsura umubano.

 

By Umutoni Solange | Views : 4851 | Kuya 12-27-2016 08:58



Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 26 ukuboza 2016, Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ubuyapani, Shinzo Abe, aherekejwe n’umuyobozi mukuru w’urwibutso rwa  « Mémorial national du Pacifique », James Horton bafashe umunota wo kwibuka abanyamerika bapfiriye mu ntambara yo muri Pacifique hagati y’umwaka w’1941-1945, aba bayobozi bombi bakaba bari ahitwa Honolulu. 

                  Minisitiri Shinzo Abe na James Horton bafashe umunota wo kwibuka

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2, biteganyijwe ko Shinzo Abe yibuka abazize igitero cyatunguranye cy’ubuyapani ku banyamerika kuya 2 ukuboza 1941, kigatuma leta zunze ubumwe z’Amerika zifata umwanzuro wo kwinjira mu ntambara ya kabiri y’isi. 

Biteganyijwe ko Shinzo Abe, mbere yo gusura urwibutso rwa Arizona rushyinguyemo abazize igitero cy’indege y’ubuyapani 1941 agomba kubanza kugirana ibiganiro bya nyuma na Perezida Barack Obama, bombi bifuza ko ibihugu byombi bigomba gutsura umubano, mu gihe Donald Trump, uzaba ayobora leta zunze ubumwe z’Amerika guhera kuya 20 mutarama umwaka utaha, yifuza ko ubuyapani bugomba kubanza kwishyura. 

 Perezida Obama  na Minisitiri w'intebe Shinzo Abe kuya 26 Gicurasi 2016 mu nama ya G7


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd