Muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Louisville bari mu myiteguro yo gushyingura umukinnyi w'icyamamare mu mukino w'iteramakofe ku isi Muhammad Ali witabye Imana kuwa gatanu w'icyumweru cyashize.

 

By Umutoni Solange | Views : 6888 | Kuya 06-09-2016 14:59



Kuri uyu wa kane tariki ya 09 kamena 2016 mu mujyi wa Louisville mu cyumba Muhammad Ali yakiniyemo umukino we wa mbere w'iteramakofe habereye amasengesho yo kumusabira.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 kamena 2016,nibwo muri uyu mujyi bose biteguye umuhango wo gusezeraho bwanyuma Muhammad Ali.

Muhammad Ali yavutse tariki ya 17 mutarama 1942 mu mujyi wa Louisville akaba yaritabye Imana kuwa gatanu tariki ya 03 kamena uyu mwaka ahitwa Scottsdale muri Arizona 2 nyuma y'uburwayi yari amaranye imyaka 30, akaba yari afite imyaka 74.

Muhammad Ali wavutse yitwa Cassius Marcellus Clay Jr. yaje guhindura amazina ye yitwa Mohamed Ali afite imyaka 22 nyuma yo kwinjira mu idini ya Isilamu mu mwaka w'i 1966 aho mu mwaka w'i 1975 yaje no kujya mu muryango w'aba Sunite.

Uyu bitega “The Greatest” cyangwa se “The Champ”, yakoze amateka adafitwe n’undi uwo ari wese muri uyu mukino wa boxe, kuko mu mikino 61 yakinnye, yatsinzemo 56 akanganya indi 5 kandi mu mukino w'abafite ibiro byinshi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd