Kuri icyi cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016,abakandida 2 b’aba demokarate muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahatanira kuzayiyobora, Hillary Clinton na Bernie Sanders mu kiganiro mpaka kuri imwe muri televiziyo NBC muri Amerika bateranye amagambo mu buryo budasanzwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 9198 | Kuya 01-18-2016 09:46




Hillary Clinton,umugore w’uwahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika Bill Clinton, yasuzuguye bikomeye ibikorwa bya Bernie Sanders mu kugenzura intwaro, avuga ko n’umugambi we wo kwita ku buzima bw’abantu ashyira imbere ushobora kudahura n’amategeko aherutse gushyirwaho.

Bernie Sanders yashinje Hillary Clinton ko ari igikoresho cy’abatunzi, bafite uruhare mu bibazo by’ubukungu byabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 2008.

     Hillary Clinton na Bernie Sanders baterana amagambo kuri Televiziyo NBC NEWS

Mu gihe Hillary Clinton ariwe uza imbere mu gihugu cyose, Bernie Sanders aramukurikiye mu bafite amajwi menshi.

Amakuru umurashi.rw ukesha Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza aravuga ko Amasaha make mbere y’uko icyi kiganiro gitangira muri Caroline y’amajyepfo, Sanders,yari yatangarije abanyamerika bose umugambi we wo kwita ku buzima bw’abantu.

Iki kibaye ikiganiro cya nyuma cy’abiyamamaza ku ruhande rw’aba demokarate imbere y’ikoraniro aho mu ntangiriro z’ ukwezi kwa kabiri hazagaragazwa uzahagararira aba demokarate mu matora y’umukuru w’igihugu.

Uwahoze ayobora intara ya Maryland, Martin O’Malley, niwe uza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Clinton na Sanders, na we akaba ari mubari bitabiriye iki kiganiro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd