Mbere y'ikiganiro mpaka cyanyuma hagati y'abakandida bahatanira kuzayobora leta zunze ubumwe z'Amerika kizabera Las Vegas, ibipimo biragaragaza ko Hillary Clinton ariwe uri hejuru ya Donald Trump, bahanganye, bikaba bimuha amahirwe yo kuba ariwe wazegukana umwanya wo kuyobora USA.

 

By Umutoni Solange | Views : 6594 | Kuya 10-19-2016 08:49



Kugera ubu, abakandida 2 bahatanira kuzayobora leta zunze ubumwe z'Amerika, Ibipimo bikomeje kugaragaza ko umukandida w'ishyaka ry'aba demokarate, Hillary Clinton ariwe uri hejuru ugereranyije n'umukandida uturuka mu ishyaka ry'aba repubulika, Donald Trump.

Ku ruhande rw'ishyaka ry'aba repubulika, baravuga ko ibipimo bishyira Hillary Clinton ku mwanya wa mbere, bitari iby'ukuri byashingirwaho bitewe n'uko bagomba kuzagendera ku bipimo by'abiyandikishije bagomba gutora.

Uru ruhande rukomeza ruvuga ko benshi mu bashyigikiye Donald Trump ari abataramara gutora, bakavuga ko bazatungurana tariki ya 08 ugushyingo.

      Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira kuyobora leta zunze ubumwe z'Amerika


Amazina
E-mail
Igitekerezo