Mu gihe muri Kenya  bitegura  uruzinduko Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama muri iki gihugu, byatumye umuyobozi w’umujyi muto muri New York,Patrick Rushing avuga ko umugore wa Obama, Michelle Obama ko asa n’Ingagi ndetse  ko na Perezida Obama asa n’Inkende.

 

By Chief Editor | Views : 16380 | Kuya 07-20-2015 08:32



Ibitangazamakuru bitandukanye byo ku isi, bivuga ko Patrick Rushing yatangaje aya magambo yasesenguwemo nk’irondaruhu ku rukutarwe rwa facebook aho yagereranyije isura ya Michelle Obama nk’iy’ingagi ndetse na Perezida Obama amwita inkende.

Nyuma yo gusesengura aya magambo yavuzwe na Patrick ,  inama y’umujyi yahise iterana basaba uyu muyobozi kwegura mu gihe Obama we n’umuryango we batari bagira icyo babivugaho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa New York,Lee Bennett yatangaje ko aya magambo Patrick yatangaje adakwiye, ndetse ko ashobora kumubyarira ibyago bikomeye.

Patrick Rushing wagereranyije Michelle Obama nk'Ingagi

Gusa Patrick  ku bijyanye no kwegura  yabihakanye avuga ko adashobora kwegura ndetse ko ibyo yavuze ari byo, ko uwabaza Michelle Obama ko asa n’ingagi ko nawe ubwe atabihakana.

Mu gihe benshi bategereje kumva ibizakurikira aya magambo asesengurwamo irondaruhu, Patrick Rushing akomeje gushimangira ko ibyo yatangaje nta rondaruhu ririmo.

Akaba atari ubwambere  Umuryango wa Perezida Obama ugereranywa  n’Inkende ndetse n’ingani kuko no muri  Werurwe 2014 nibwo nabwo ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’ ububiligi cyasohoye inkuru iriho ifoto ya Perezida Obama n’ umufasha we Michelle Obama, bari mu isura y’ inkende, ibyo bikaba byateje urujijo.

Daily Mail dukesha iyi nkuru  ivuga ko ki  kinyamakuru cyandikwaga mu rurimi rw’ igi-flamand, maze gisohora iyo nkuru mu gihe haburaga iminsi mike ngo Obama ajye kwifatanya n’ iki gihugu cy’ u Bubiligi mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 iki gihugu kimaze kivuye mu ntambara y’ isi yose ya mbere. Ibyo bikaba byaratangazwaga ko na Perezida Vradmir Poutine w’u Burusiya ashobora kuba abifitemo uruhare.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd