Intumwa nshya idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari,  Laurence Wohlers, ari kugirira uruzinduko muri aka karere, urugendo rwa mbere yaruhereye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo I Kinshasa, akomereza I Goma, akazagera mu Rwanda ndetse agasoreza mu gihugu cy’u Burundi.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 5418 | Kuya 03-17-2017 10:49



Intumwa nshya idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari,  Laurence Wohlers ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 16 Werurwe 2017, yageze mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuye I Kinshasa, aho yagiranye ibiganiro na Guverineri w’iyi ntara, Julien Paluku, ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano w’akarere.  

Laurence Wohlers yagize ati:  

Ndi gukora urugendo, natangiriye I Kinshasa, ubu ndi aha I Goma, nzakomereza mu Rwanda no mu Burundi kubera ko biri mu nshingano zange nk’umuntu woherejwe muri aka karere k’ibiyaga bigari, nicyo gihe kuri nge cyo kugirana ibiganiro n’ibi bihugu, naje hano kubera ibyavuzwe n’impuguke ndetse n’ibibazo bikomeje kugaragara aha”.  

Laurence Wohlers yabitangarije abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Guverineri Julien Paluku, yongeraho ko azakora raporo y’ibyo azabona akayishyikiriza abamukuriye.   

Laurence Wohlers yagizwe intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yari ambasaderi w’iki gihugu cy’igihangange muri Centrafrique, aza kuri uyu mwanya asimbura Tom Perriello wajyanwe ku cyicaro cya Sénat y’Amerika.  

 

   Laurence Wohlers Intumwa idasanzwe ya USA mu biyaga bigari


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd