Mu gihe  mu Burundi ibintu bikomeje kuzamba ,Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama kuri uyu wa Mbere tariki  23 Ugushingo  yasabye ko hakorwa  ubutabazi bwihuse  kugirango mu Burundi haboneke umutekano.

 

By Ubwanditsi | Views : 64512 | Kuya 11-24-2015 07:23



Mu itangazazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Amerika  rikaba rivuga ko rigiye kugukirikarana ndetse no gushyiriraho ibihano bamwe bu bayobozi bakuru b’u Burundi bagizevuruhare mu bwicanyi ndetse n’ibindi byaba bygiye bikorwa  muri iki gihugu.

Iryo tangazo rigira riti « Tugiye gukomeza  gufasha n’imbaraga nyinshi kugirango mu Burundi ibintu bisubire mu buryo.Turahamagarira imitwe yose ya politiki guhagarika guhohotera  ndetse  igafata ingamba zo kwitabira ibiganiro bigamije  kugarura amahoro n’umutekano’’

‘’Tugiye kureba  uburyo twakoresha  ububasha dufite mu gushyiyiraho ibihano bikomeye  ku bantu batumye ibintu  birushaho kuzamba  mu Burundi’’

Urutonde rw’abafatiwe ibihano

1.Gen.Alain Guillaume Bunyoni

Gen.Alain Guillaume Bunyoni  ni Minisitiri  w’Umutekano mu Burundi  akaba yaragiye arebera bimwe mu bikorwa by’igipolisi  kigizwe na bamwe  mu bakoze ibyaha bya politiki no guteza ulutekano muke mu Burunndi.

Bayobowe na Bunyoni, abapolisi b’u Burundi bafatnyije n’Imbonerakure  mu gutera ubwoba ndetse no gucecekesha abarwanya manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

2.Gen.Godefroid Bizimana

Gen.Godefroid Bizimana yabaye umuyobozi wungirije w’Igipilisi cy’u Burundi  bamwe bu bagize uruhare rukomeye mu guhonya uburenganzira bwa muntu ndetse no guteza umitekano muke.

Gen.Bizimana  akaba yarayoboye  abapolisi mu bikorwa bigamije  kuzambya imyigaragambyo yakorwaga mu mahoro  aho abapolisi  barashe ku bigaragambya ibyuka biryana mu maso,bakabafungira imihanda.Bamwe mu bigaragambya bakaba barafashwe na Polisi  ndetse 20 muri bo  bakicwa.

3.Maj.Gen.Godefroid Niyombare

Maj.Gen.Godefroid Niyombare wayoboye urwego rushinzwe iperereza mu Burundi  akaba ashinjwa  ibikorwa bigaamije guteza umutekano muke mu Burundi.

Akaba yaranayoboye Coup d’Etat yapfubye ku ya 13 Gicurasi,2015 yaje no gutuma  ibintu birushaho kuzamba mu Burundi.Nyuma yo gutangaza Coup d’Etat Gen.Niyombare akaba  yarategetse ko  bafunga imipaka yose y’u Burundi agamije guta muri yombi Perezida Nkurunziza ubwo yari avuye muri Tanzania.

4.Gen.Cyrille Ndayirukiye

Gen.Cyrille Ndayirukiye akaba ashinjwa  kugira uruhare mu bikorwa bya politiki bigamije  guteza umutekano muke mu Burundi akaba ari umwe mu bayobozi bagiye bayobora ibi bikorwa.

Akaba yarabaye n’umuyobozi wungirije wa Coup d’Etat yapfubye  ku ya 13 Gicurasi.Ibikorwa bya Gen.Ndayirukiye bikaba byaragize uruhare rukomeye  mu kuzambya ibintu  mu Burundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd