Nyuma y’uko  mu Burundi ku ya 13 Gicurasi,2015 bamwe mu basirikare bakuru  bagerageje  guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza  bikanga, ndetse  hakaza gutangazwa amakuru  avuga ko  icyatumye Coup d’Etat ipfuba harimo n’ubugambanyi ,hashyizwe ahagaragara  urutonde rw’abasirikare bakuru bagize uruhari mu itegurwa ndetse no gushyira mu bikorwa  iri hirikwa ry’ubutegetsi.

 

By Ubwanditsi | Views : 40005 | Kuya 12-02-2015 07:00



Dore urutonde rw’Abasirikare bakuru  bagize uruhare muri Coup d’Etat  rwashyizwe ahagaragara na Leta y’u Burundi :

Leta Zunze ubumwe za Amerika  zikaba ziherutse gushyira urutonde rw’abasirikare bakuru b’u Burundi zatafite  ibihano harimo Maj.Gen.Godefroid Niyombare wayoboye urwego rushinzwe iperereza mu Burundi  akaba ashinjwa  ibikorwa bigaamije guteza umutekano muke mu Burundi.

Akaba yaranayoboye Coup d’Etat yapfubye ku ya 13 Gicurasi,2015 yaje no gutuma  ibintu birushaho kuzamba mu Burundi.Nyuma yo gutangaza Coup d’Etat Gen.Niyombare akaba  yarategetse ko  bafunga imipaka yose y’u Burundi agamije guta muri yombi Perezida Nkurunziza ubwo yari avuye muri Tanzania.

Undi ni Gen.Cyrille Ndayirukiye akaba ashinjwa  kugira uruhare mu bikorwa bya politiki bigamije  guteza umutekano muke mu Burundi akaba ari umwe mu bayobozi bagiye bayobora ibi bikorwa.

Akaba yarabaye n’umuyobozi wungirije wa Coup d’Etat yapfubye  ku ya 13 Gicurasi.Ibikorwa bya Gen.Ndayirukiye bikaba byaragize uruhare rukomeye  mu kuzambya ibintu  mu Burundi.

Bamwe muri aba basirikere nyuma ya Coup d’Etat bakaba barakomeje kuyobora bimwe mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd