Ubusanzwe umunyapoliti afite inshingano zo  gukorera Sosiyete ye ,igihugu cye, gutekereza bikomeye,kuvugwa neza cyangwa nabi hagendewe ku bikorwa bye.Umurimo wa Politiki  ubu  usigaye ufite inyungu zitanduknye  ku bawukora.Bamwe mu bayobozi  bakomeye muri Politiki uretse kuba bafite  imbaraga ni abakire.Muri  iyi minsi usanga benshi mu ba Perezida ku mugabane wa Afurika bahembwa  umushahara uri  hejuru  nubwo  usanga  benshi mu baturage batunzwe n’amafaranga ari munsi y’amadolari ya Amerika 2 ku munsi buri muryango.

 

By Habineza Gabby | Views : 262017 | Kuya 10-12-2015 08:19



Dore ututonde rw’Abaperezida  10  ba Afurika bahembwa agatubutse uhereye ku mwanya wa 10 kugeza ku wa Mbere(1).

10.Perezida Kagame

Kumwanya wa Cumi haza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame aho ahembwa  Amadorali ya Amerika  ibihumbi  mirongo inani na bitanu(85000$) buri  mwaka  ni ukuvuga arenga Miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Cradle ngo  aya mafaranga  Perezida  Paul Kagame  ayahembwa bitewe n’uburyo  ubukungu bw’u Rwanda  bukomeje  gutera imbere ku muvuduko udanzwe  bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na we.

9. Ellen Johnson Sirleaf

Kuri uru rutonde  ku mwanya wa 9 haza  Perezidante  w’igihugu cya Liberia , ndetse akaba n’umugore wa mbere muri Afurika uyoboye igihugu ,Ellen Johnson Sirleaf  ahembwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi mirongo icyenda (90000) buri mwaka.

Ellen Johnson  ku myaka  ye 76 y’amavuko  akaba  akomeje gushinjwa ruswa,akazu ndetse no kunanirwa kuzahura ubukungu bw’igihugu cye butifashe neza.

8.  Alassane Ouattara

Ku mwanya wa  haza Perezida wa Ivory Coast, Alassane Ouattara  ahembwa  amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana (100000)buri mwaka.Akaba afite ubumenyi  mu by’ubukungu ndetse akaba yarabigize umwuga.

7. Ali Zeidan

Ku mwanya wa 7 haza  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya aho  umushahara we ku mwaka  wari   ibihumbi  ijana na bitanu by’Amadolari ya Amerika (105 000) ku mwana .Akaba yarirukanwe  ku mirimo ye na Komite y’Inteko Inshinga Amategeko  ndetse akaza  guhunga Libya ku ya  14 Werurwe ,2014.

6. Hifikepunye Pohamba

Ku mwanya wa 6 haza Perezida wa Namibia ,Hifikepunye Pohamba  aho ahemwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi (110000) ku mwaka .

Hifikepunye Pohamba  akaba yarayoboye  Namibia kuva muri Werurwe,2005.

5.  Denis Sassou Nguesso


Ku mwanya  wa 5  haza Perezida wa Congo Brazaville, aho ahembwa  amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi (110 000) ku mwaka Denis Sassou Nguesso akaba yatangiye kuyobora  iki gihugu  kuva mu 1997 kugeza ubu.

4. Ikililou Dhoinine

Ku mwanya wa 4 haza Perezida wa Comoros ,Ikililou Dhoinine uyoboye iki gihugu  kuva mu mwaka wa 2011 aho ahembwa amadolari ya Amerika  ibihumbi ijana na cumi na bitanu(115 000) buri mwaka.

3. Uhuru Kenyatta

Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’igihugu cya Kenya,Uhuru Muigai  Kenyatta  watangiye kuyobora iki gihugu  ku ya 9 Mata,2013.Aho yahembwaga  Amadolari  ya Amerika ibihumbi  14 ku kwezi  ni ukuvuga  ibihumbi  134 ku mwaka.Mu mwaka  wa 2014 Perezida Kenyatta  ku bushake  akaba yaratanze urugero rwo  kugabanya imisharaha aho  yavuze ku bihumbi  14 by’amadolari ya Amerika yari asanzwe ahembwa ku kwezi  akajya ku bihumbi 11.

2.  Abdelaziz Bouteflika

Ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu bahembwa agatubutse muri Afurika haza Perezoida w’igihugu cya Algeria, Abdelaziz Bouteflika  wayoboye iki gihugu kuva  mu 1999 , ahembwa Amadolari ya Amerika  ibihumbi 168 ku mwaka.

1.Jacob Zuma

Uyoboye  urutonde rw’abakuru b’ibihugu  bahembwa umushahara  utubutse  muri Afurika ni Perezida wa Afurika y’Epfo,Jacob Zuma aho ahembwa  Amadolari ya Amerika  ibihumbi 272  ku mwaka ni ukuvuga  asaga Miliyoni 198 z’amafaranga y’u Rwanda.Akaba aza no  ku rutinde w'Abaperezida   10  ba mbere  bahembwa menshi  ku isi.

.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd