Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze ubumwe za Amerika, imiryango itandukanye harimo n’umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bitandukanye haba ibyo  muri  Afurika ndetse no mu y’indi  Migabane  bakemeza ko ugomba kurandurwa burundu  harimo na zanyirantarengwa zitandukanye zo kuba yashize intwati hasi  ,FDLR ikomeje  kwidegembya mu mashyamba ya Congo ndetse no mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda.

 

By Habineza Gabby | Views : 37401 | Kuya 01-13-2016 05:50



Mu nama ya kane ya Loni yiga ku bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari yabaye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Ban Ki Moon, yibukije FDLR ko igomba kuba yarangije gushyira intwaro hasi ku bushake bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015 bitaba ibyo ikarandurwa binyuze mu bitero simusiga izagabwaho.

Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security Council summit ) ya Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Nairobi mu ntangirio za Kanama 2014, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari imbaraga zitagaragara zihishe inyuma ya FDLR, yongeraho ko ikibura ngo irandurwe ari ubushake bwa politiki.

 Gusa abayobozi b’umutwe wa FDLR bakaba baragaragaje ko  iyi taliki ntarengwa bahawe  ntacyo ivuze bavuga ko icyo gikorwa kizamokeza kugeza igihe kizarangirira. Yongeyeho ko igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ari ubupfapfa.

Ibihugu by’ibituranyi n’u Rwanda bikaba byaragaragaye nkaho bishyigikiye FDLR aho  Perezida wa Tanzania Mrisho Jakaya Kikwete yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR, mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cyayo. Ibi bikaba byararakaje u Rwanda ndetse umubano w’ibihugu byombi byatangiye kurebana nabi.

Inama y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yateranye ubugira kabiri, yemeza ko nta kindi gikwiye gukorerwa FDLR uretse kuyirwanya, ikamburwa imtwaro ku ngufu za gisirikare.

Muri kwezi kwa 6 ,2015  amakuru akaba yaracicikanye  mu binyamakuru bitandukanye avuga ko mutwe w’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda byamaze kumenyekana ko uri kwinjira mu gihugu cy’u Burundi ku bwinshi ku buryo abasaga 800 aribo bari bamaze kwinjira kandi Leta y’u Burundi iri guhita ibaha indangamuntu z’u Burundi igahita inabohereza ku mipaka yegeranye n’u Rwanda. Amakuru  yaravugaga ko inkoramutima za Pierre Nkurunziza arizo ziri kubinjiza kandi bari kuza bamaze gufatira imyitozo idasanzwe muri Kongo.

Muri Nzeri,2015 yari i Kigali mu biganiro by’umubano Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ngoyi  na Mugenzi we w’u Rwanda,Gen.James Kabarebe  bemeje ko  bagiye gufatanya n’u Rwanda mu kurandura burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Congo; nyuma asubiye mu gihugu cye ahindurirwa imirimo  hibazwa niba bidafitanye isano n’ibyo yari yemeje ahi yari yavuze ko igihugu cye kigiye gufatanya n’u Rwanda mu kurandura burundu FDLR.

Nyuma y’igihe gito  Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 22  Ukwakira,2015  yavuze ko ari byiza kuba Minisitiri w’ingabo wa DR Congo yaraje mu Rwanda kubonana na mugenzi we, n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano kuko ngo bigaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwa DR Congo mu gufatanya mu kurwanya FDLR .

Ati“Ni ibintu byiza, gusa tuzabibara tubibonye. Twishimiye cyane ko ubuyobozi bwa DR Congo bwifuje ko iki kibazo twagikoranaho, kandi ibyo bavuga twumvaga aribyo. Turizera ko ibyumvikanye hagati y’abayobozi b’ingabo bizagerwaho.”

Gusa, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kurwanya FDLR byoroshye mu buryo bwa gisirikare, ariko bikananirana kubera imbaraga ziyiri inyuma.

Yagize ati“FDLR ntabwo ari ikibazo gikomeye ku rwego rwa gisirikare, ni ikibazo cyoroshye cyane ku rwego rwa gisirikare. FDLR kandi ntimukibeshye, ntabwo ari ikibazo giterwa na DRCongo yonyine, ni ikibazo kirimo ibihugu byinshi, ndetse navuga ko abafite uruhare rukomeye kuri FDLR batari muri aka karere; ni abantu bifuza kuyikoresha mu buryo bwa Politike.

Hari abayobozi bayo bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, hari abagerageza kuyishyigikira, ariko buriya gushyikira FDLR ni ikosa rikomeye, ndumva abenshi bayishyigikiye bamaze kubibona.”

Yavuze kandi ko amacenga ari mu kibazo cya FDLR ashingiye ku nyungu nyinshi n’ingaruka za Jenoside, ati“FDLR buriya ibamo amacenga menshi cyane, ntabwo FDLR ari ingabo zari zikwiye gutuma abantu bakora inama ziva muri Afurika, zijya mu Burayi, zijya muri Amerika, ariya ni amacenga ya za Politike za Jenoside, zananiwe kuva mu nzira.”

Bamwe mu barwanyi b'umutwe wa FDLRR

Mu minsi ishize kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi cyatangaje ko  Perezida Nkurunziza akorana bya hafi na FDLR aho abarwanyi bayo bashyizwe mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano ndetse  ko  ubu abapolisi  basanzwe ntacyo bakivuze  kuko akazi gakorwa na FDLR n’Imbonerakure.

Ntibyatinze  kuko Umwe  mu bayobozi bakuru ba FDLR ,Ntibibaza Gerard wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel watahutse mu Rwanda ku ya 18 Nzeri,2015  yatangaje amakuru menshi kuri uyu mutwe usigaye waranahawe akazina k’abacunguzi n’abawushyigikiye biganjemo abatanyuzwe n’imiyoborere iriho mu Rwanda.

Impamvu kurandura FDLR bigorana

Lt Col Ntibibaza Gerard yemeza ko kuba ingabo za Congo zidashobora gusenya umutwe wa FDLR, biterwa n’uko mu gisirikare cya Congo harimo abasirikare bakorana na FDLR bakayiha amakuru mbere yo kuyitera.

Ati“Ingabo za Congo ni nyinshi kandi zifite ibikoresho ariko kuba zidasenya FDLR biterwa nuko harimo abakorana na FDLR bakayiha amakuru nayo ikabaha amafaranga. Ibi bigatuma FDLR yitegura ibigiye kuyikorerwa.”

Ntibibaza avuga ko n’ubwo ingabo za FARDC zigira abazimenera amabanga, zibishatse zigafatanya n’ingabo za Monusco bahashya FDLR, ariko kuba bitaba kuri we abona ko hari ikindi kibyihishe inyuma.

FDLR yakunze guca amarenga ko yacitse intege ariko ntihagire igikorwa

Nyuma y’uko uwari  Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Kobler tariki 22 Kanama ubwo yasuraga inkambi yitiriwe Lieutenant General Bahuma, icumbikiye abahoze ari abarwanyi basaga 700 bahoze muri FDLR n’ imiryango yabo yavuze ko  aba barwanyi bagomba gutaha mu Rwanda ku bushake .

Kobler yagize ati"Kuri ubu, Monusco igaburira inkambi zose za Kamina, Kitona, Kisangani, Kanyabayonga na Walungu. Kandi ubu nta mafaranga dufite. Ni ngombwa ko haboneka igisubizo ku biribwa n’amavuta y’ibinyabiziga (carburant)."

Yakomeje agira ati"Bagomba kwimurirwa mu Rwanda. Ni ngombwa cyane gushakirwa igisubizo. Ntabwo twabarekera hano."

Ku kibazo cy’abarwanyi ba FDLR bafite impungenge z’umutakano wabo mu gihe baba batashye  mu Rwanda kuri iyi ngingo, Martin Kobler yavuze  ko abo badashaka gutaha mu Rwanda bashobora kuba bafite umugambi wa politiki bahishe inyuma.

Kuri iki kibazo ntacyo Leta ya Congo icumbikiye aba barwanyi  yigeze ikivugaho ndetse ntawigeze avuga uko  aba barwanyi babayeho nyuma yo guhagarikirwa ibiryo dore ko batigeze bataha mu Rwanda.

Ikindi gikomeje gutera  inkene ni  uko usanga ibitergo  bigabwa  n’ingabo za Repubulika iharanira Demkarasi ya Congo muri iyi minsi usanga byibasira indi mitwe yitwara gisirikare  nka ADF/Nalu  n’indi mitwe aho usanga FDLR  isa naho yibagiranye.

Aha ntawakwibagirwa ko FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze ubumwe za Amerika gusa kugeza  uyu munsi nta gitero kirayigabwaho nk’uko bigendekera indi mitwe nka Al Shabaab,Boko Haram,ISIS n’indi itandukanye aho usanga yibasiwe n’amahanga cyane cyane ibihugu bikomeye ku isi.

Abaturage ba Congo bakaba  bakomeje gutakambira  Perezida Kabila  ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kubakiza abarwanyi ba FDLR gusa yo ikomeje ibikorwa byayo byo kwica, gusahura ,gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu aho abaturage bakomeje komongana bahunga.

Umutwe wa FDLR ukaba waragiye uhabwa igihe ntarengwa cyo kuba washyize intwaro hasi  ndetse hagatangazwa n’ibitero byinshi kuri uyu mutwe ariko ntihagire icyo bitanga nk’uko byagiye bigaragazwa n’ibyagiye bitangazwa n’abayobozi b’uyu mutwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

Aha wakwibaza impamvu FDLR itarandurwa nk’uko byagendekeye umutwe wa M23  ese bwaba ari ubushake bwa Politiki cyangwa hari izindi mbaraga ziri inyuma dore ko  Opozisiyo  irwanya Leta y’u Rwanda yakomeje gutakamba isaba ko FDLR itagabwaho ibitero.

Sibyo gusa kuko hakunze gufatwa ingamba nyinshi zo kurandura burundu umutwe wa FDLR ku butaka bwa Congo ariko ntibyakunze ndetse hari n’abakurikiranira hjafi politike yo mu karere bakunze gutangaza ko ibihugu by’ibihangange bifite inyungu z’ubutunzi mu kutarwanya uyu mutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nk’uko u Rwanda rwakunze kubivuga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd