Nyuma y'urupfu ry’umuyobozi wari ukomeye mu idini ya Islam igice cy’abashiya Sheikh Nimr Al-Nimr yiciwe muri Arabia Saudite n'ubuyobozi bwaho havutse umwuka mubi hagati ya Arabia Saudite na Iran.

 

By Ubwanditsi | Views : 23772 | Kuya 01-04-2016 09:50



Sheikh Nimr Al-Nimr yicanywe n’abantu 46 baciwe imitwe mu ntangiriro y'uyu mwaka kuwa gatandatu tariki ya 2 Mutarama 2016, nyuma y’uko urukiko rwo muri Arabia Saudite rwari rwabahamije ibyaha by’iterabwoba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabia Saudite, Adel Al-Jubeir yareze Iran gukwirakwiza intwaro zigamije gushyiraho imitwe y’iterabwoba mu karere.

Adel Al-Jubeir yasabye ko abakozi ba ambasade ya Iran muri Arabia Saudite bagomba kuba bavuye muri iki gihugu bitarenze amasaha 40.

Nyuma y’iyicwa rya Sheikh Nimr Al-Nimr ryababaje abatuye Iran, bahise birara ku biro bya ambasade ya Arabia Saudite muri Iran maze barayitwika.

Muri Arabia Saudite naho abatarishimiye igihano cyahawe Nimr al-Nimr bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Qatif 

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abantu bake kuko ubutegetsi bwa Arabia Saudite bwari bwanze gutanga uburenganzira bwo kwigaragambya, mu ndirimbo zabo bigaragambya basabiraga urupfu umuryango w’ubwami bwo muri Arabia Saudite.

Nimr al-Nimr yatawe muri yombi muri 2012 amaze kunegura ubutegetsi bwa cyami bugizwe n’ Abasuni bayobora Arabia Saudite.

Abashyigikiye Nimr Al-Nimr bakomeje kuvuga ko arengana atigeze ahamagarira abantu guteza imvururu.

Amakuru Umurashi.rw ukesha Radiyo Mpuzamahanga y'Abongereza aravuga ko Nimr Al-Nimr akimara kwicwa, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Iran yatangaje ko ingoma ya cyami iyobora Arabia Soudite izaryozwa bikomeye ubwicanyi yakoze.

                                                                                     Nimr Al-Nimr

Ayatollah Ali Khamenei umuyobozi muri Iran, yahise yohereza ubutumwa bw’akababaro kuri twitter buriho ifoto ya Nimr Al-Nimr.

Muri Iraq, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Nouri al-Maliki, yavuze ko urwo rupfu rugiye gutuma bahirika ubutegetsi bwa cyami bwo muri Arabia Saudite.

Umutwe wa Hezbollah muri Libani na wo wagaye Arabia Saoudite yishe Nimr Al-Nimr uvuga ko yari umuntu waharaniraga uburenganzira bw’ikiremwamuntu .


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd