Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 2,urubyiruko rw’abakobwa b’abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye mu gihugu cy’Ubugande rusura inteko ishingamategeko y’u Rwanda rwatangaje ko hari byinshi bungukiye ku Rwanda.

 

By Muhire Norbert | Views : 10773 | Kuya 01-29-2016 09:16




Aba banyeshuri b’abakobwa baturutse mu gihugu cy’ubugande muri kaminuza zitandukanye bagera kuri 28 batangarije Umurashi.rw ko bafite icyerekezo cyo kugira uruhare muri politiki akaba ariyo mpamvu bahisemo gusura u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu rwego rw’uburinganire kugirango barebe imyitwarire n’imikorere y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kugirango nabo bizabafashe mu myanya bari kwiyamamarizamo mu gihugu cyabo

       Abanyeshuri ba kaminuza zo mu Bugande mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda


Hajat Rehmah Kasule washinze akaba ari n’umuyobozi w’umuryango CEDA International,umuryango wita ku burezi,imyitwarire,imibereho n’ubuyobozi,wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri,yavuze ko mu minsi ibiri bamaze mu Rwanda bemeza ko bahungukiye byinshi birimo uko abagore bajya mu myanya y’ubuyobozi n’uko bitwara ,aho basubiye I wabo bakazagira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 2 mu gihugu cyabo, bakazashishikariza abagore kwitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Ubanza,Hajat Rehmah Kasule umuyobozi wa CEDA n'abahagarariye inteko ishingamategeko

Umuyobozi mukuru w’imirimo y’inteko mu mutwe w’abadepite,Habimana Augustin yavuze ko kuba u Rwanda ruza ku isonga ku isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu nteko ishingamategeko bituma benshi baza kurwigiraho,mu biganiro by’iminsi 2 bagiranye n’uru rubyiruko rw’abagande bakaba barabasangije ku bunararibonye bw’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd