Mu nama y’iminsi 3 yatangiye I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 ukuboza 2015 ihuje urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika ,rwasabwe kugira uruhare rugaragara mu buyobozi bw’ibihugu byabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 11613 | Kuya 12-04-2015 13:44




Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika Dr Khalebe Matlosa yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo imibare y’urubyiruko rw’igitsina gore izamuke mu Nteko zishinga Amategeko mu bihugu by’Afurika no mu nzego zifatirwamo ibyemezo kandi bijyane no gutanga umusaruro.

                    Uwa 2 Dr Khalebe Matlosa,uwa 3, Prof. Shyaka Anastase

Ku ruhande rw’u Rwanda,umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB Prof. Shyaka Anastase yavuze ko umubare w’abagore mu nzego za Leta ugeze ku rwego rushimishije, yongeraho ko mu mitwe ya Politiki bicyiri hasi ariko bakaba bafite ingamba zo kuyongera.

Muri iyi nama,urubyiruko rutandukanye ruri mu mitwe ya politiki mu bihugu ruturukamo rwagaragaje uruhare rwabo muri politiki y’ibihugu byabo.

Habibatou N. Traoré perezida wa Network of Young Women Leaders muri Mali,Dirieh Hashim Youfis uhagarariye ishyaka People’s Rally for Progress muri Djibouti,Rabiaa Nejlaoui umuyoboke wa Constituent National Assembly muri Tunisia na Ngabitsinze J.Chrisostome wo mu ishyaka Social Democratic Party ryo mu Rwanda basanga bose hamwe nk’urubyiruko rwa Afurika bakwiye gusangira ubumenyi kandi bakagira uruhare rugaragara mu miyoborere y’ibihugu byabo.

                                             Abayobozi n'urubyiruko rwitabiriye inama

Iyi nama y’iminsi 3 yatangiye kuri uyu wa gatanu ibimburiye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku nshuro ya kane by’ihuriro ry’urubyiruko Nyafurika bizatangira kuwa mbere tariki 7 kugeza kuwa kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015 aho bazibanda ku mahame ya Demokarasi , uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd