Ejo kuwa Gatatu, Tariki 23/09/2015 saa mbiri za mugitondo, Urukiko rw'Ikirenga ruzaburanisha mu mizi Urubanza Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party (DGPR) ryarezemo Leta y'u Rwanda ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga ry'u Rwanda cyane kubirebana na Manda ya Perezida wa Repubulika.

 

By Habineza Gabby | Views : 12600 | Kuya 09-22-2015 15:53



Uru rubanza rukaba rugiye kuburanishwa mu mizi  mu gihe abunganira Leta bagiye Bagaragaza ko habanza gusuzumwa niba koko Urukiko rw'ikirenga rufite ububasha  bwo kuburanisha iki kirego ndetse baongeraho iki kirego kitari gikwiye kwakirwa.

Dr.Habineza Frank uyoboye Ishyaka rya Green Party

Gusa nyuma  taliki ya 09 Nzeli 2015,  ni bwo Urukiko rw'Ikirenga rwanzuye ko kuba nta rundi rukiko mu gihugu rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’Itegeko Nshinga, inzitizi zatanzwe n’abahagarariye Leta nta shingiro zifite bityo rwemeza ko ruzaburanisha iki kirego.

Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2015 aho Green Party isaba ko ingingo ya 101 itazavugururwa.

Iki kirego  kikaba kigiye kuburanishwa mu gihe harangije kwemezwa komisiyo y’abantu barindwi, bazunganira Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, ubu bakaba baranatangiye imirimo yabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd