Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu isoko ryo mu mujyi rwagati i N’Djamena,umwiyahuzi yahaturikirije igisasu gihitana abantu 10 abandi benshi barakomereka.

 

By Muhire Norbert | Views : 10416 | Kuya 07-11-2015 16:26



Ahagana 08h45 z’igitondo nibwo uyu mwiyahuzi w’igitsina gore yiturikirijeho igisasu yari yambariyeho ubwo yinjiraga mu isoko ryo mu mujyi rwagati I N’Djamena.

Ibiro ntaramakuru by’ubufaransa byahise bigera ahabereye iki gikorwa cy’ubwiyahuzi bikaba byatangaje ko byabashije kubara abahise bitaba Imana bagera ku icyenda.

Uyu mugore w’umwiyahuzi wari wambaye imyambaro ya kisilamu akaba yahise yiturikirizaho iki gisasu ubwo Polisi yari imuhagaritse igirango imusake,we yahisemo guhita afungura umukandara wari ugifunzi gihita giturika.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubwiyahuzi Polisi na Leta ya Tchad bikaba byakajije ibikorwa by’umutekano kuko bikomeje kuvuga ko byaba ari ibikorwa by’umutwe wa Boko Haram ukomeje ibikorwa by’iterabwoba.

Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyoretse imbaga hagapfa abantu bagera ku 10 abandi benshi bagakomereka mu gihugu cya Tchad kibaye ku nshuro ya kabiri muri iki gihugu muri iyi minsi,kikaba kije gikurikira icyahitanye abantu 38 taliki ya 15 kamena uyu mwaka ku ishuri rya Polisi no kuri komosariya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd