Mu gihe byakomeje  kuvugwa ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba  urwanya Leta y’u Rwanda ,FDLR ko uri mu Burundi  aho wagiye gufasha Perezida Nkurunziza kurwanira manda ya  3  ndetse  u Burundi bugakunda  kubihakana , ubu noneho umwe bu barinda Perezida  W’Uburundi Pierre Nkurunziza yemeje ko FDLR iri ku butakaba bw’u Burundi ndetse  ko  ifatanya n’Imbonerakure mu bikorwa bya buri munsi.

 

By Ubwanditsi | Views : 23079 | Kuya 08-17-2015 10:24



Mu kiganiro yagiranye na Bujumbura Agancy News dukesha  iyi nkuru , Bwana  Habineza Christian akaba yaravuze ko  uretse ubwicanyi bukomeje kwibasira bamwe mu bantu bakomeye mu gihugu hari n’amalisite yakozwe yabagomba gupfa.

Mu buhamya bwe kandi Christian  akaba yaremeje ko  Perezida Nkurunziza ariwe wivuganye Gen.Adolphe Nshimiyimana  wari  inshuti ye magara ndetse akaba n’umujyanama we wa mbere ndetse ko hari n’ubwicanyi burimo gutegurwa.

Muri ubu buhamya kandi Christian akaba yaravuze ko hari  ubwicanyi bwateguwe ndetse ko  Nkurunziza afite umugambi wo kwivugana abantu bose bari ku rutonde rwakozwe ndetse anasaba Abarundi bose kudashakira ukuri  ahandi  ku rupfu rwa  Gen.Adolphe ahubwo bakabamenya ko nta wundi wabahekuye uretse Nkurunziza.



Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Umutwe wa FDLR  urwanya Leta y’u Rwanda  ukaba ugizwe n’abagize uruhare  muri Jenoside yakorerwe Abatutsi  mu Rwanda mu 1994  ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

FDLR ikaba ikomeje gushinjwa  n’abaturage ba Congo  aho iba mu mashyamba kuba  ibica, ikabasahura, igafata abagore n’abakobwa ku ngufu , igasahura imyaka  haba mu mazu ndetse  no mu mirima.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd