Nyuma yo gusura ibihugu byo ku mugabane w'Afurika bikoresha ururimi rw'igifaransa, Umwami wa Maroc Mohammed VI, biteganyijwe ko azakomereza urugendo rwe mu Rwanda, Tanzanie, hatagize igihinduka no muri Éthiopie, kugirango atsure umubano ku bijyanye na Sahara y'iburengerazuba no kungurana ibitekerezo ku mishinga y'ubukungu bw'igihugu cye.

 

By Muhire Norbert | Views : 13923 | Kuya 10-12-2016 10:36



Umwami wa Maroc Mohammed VI, uruzinduko agiye gukorera muri ibi bihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba, biteganyijwe ko ruzaba mu minsi iri imbere, nyuma yo gufungura inama y'abagize inteko ishingamategeko izaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 ukwakira 2016. 

Gahunda y'uru ruzinduko rw'umwami wa Maroc nubwo itaranozwa neza, biteganyijwe ko azasura u Rwanda, Tanzanie, hatagize igitungurana akazasura n'igihugu cya Éthiopie, aho mu murwa mukuru w'iki gihugu hazakirirwa inama yo ku rwego rwo hejuru y'umuryango w'ubumwe bw'Afurika (UA) muri mutarama 2017. 

Ku nshuro ya mbere, Umwami Mohammed VI azasura ibi bihugu byo ku mugabane w'Afurika bikoresha ururimi rw'icyongereza, azaba agamije gutsura umubano ku bijyanye na Sahara y'iburengerazuba no kungurana ibitekerezo ku mishinga y'ubukungu bw'umugabane w'Afurika. 

Ku gihugu cy'u Rwanda, uru ruzinduko ruri muri gahunda yo gushimangira umubano hagati y’ibi bihugu byombi, rwakomeje kuvugwa nyuma y’uko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame asuriye Maroc kuwa 20 Kamena uyu mwaka wa 2016, agahabwa umudali w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi.

                  Perezida Kagame yambikwa umudari n'umwami Mohammed VI

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Maroc rufatwa nk’icyiciro gishya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, Umwami Mohammed VI yatumiye Perezida Kagame, kuko mu myaka isaga itandatu ishize ubwo u Rwanda rwabaga ruri mu Kanama k’Umutekano ka Loni, rwakunze gushyigikira ibitekerezo byabaga byazanywe n'igihugu cya Maroc.

Nyuma y'uru ruzinduko, Umwami Mohammed VI yashimiye byimazeyo ubufatanye n’uruhare Perezida Kagame yagize kugira ngo igihugu cye gifate umwanzuro wo kugaruka mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yari yivanyemo ucyitwa OUA mu 1984 nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na Maroc.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd