Uwahoze ari umwami w'u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa akaza gukurwa k'ubutegetsi agahungira mu bihugu bitandukanye ndetse no muri leta zunze ubumwe z'Amerika aho yatangiye, agiye yifuza gutaha mu Rwanda nk'umwami ariko ubuyobozi bw'u Rwanda bwaramubwiye ko yataha nk'abandi banyarwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 8946 | Kuya 10-17-2016 08:56



Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961, ahungira mu bihugu birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi wa Oakton wo muri Leta ya Virginia, aho yatangiye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016. 

Amakuru yagiye acicikana mu bihe bitandukanye, yagiye avuga ko Kigeli V Ndahindurwa ashaka kugaruka mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ibiro by'umwami Kigeri V Ndahindurwa, Boniface Benzige, yavuze ko Umwami adashaka ko kugaruka kwe mu Rwanda  biba mu ibanga, ko bigomba kuvugwa ku mugaragaro, ntibibe mu bwihisho, ko umwami atafatwa nka rubanda.

Umwami Kigeri V, mu magambo ye bwite mu kiganiro cyanyuma aherutse kugirana n’ikinyamakuru PopImpressKA, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Olga Papkovitch, ku bijyanye n'iba yifuza gutaha ashagawe nk'umwami akakirwa nk'umwami,..

Kigeri mu magambo macye yasubije agira ati:" ngicyo icyo nabuze", yakomeje avuga ko nubwo atari mu gihugu cye icyamushimisha cyane ari uko yabaho afasha abanyarwanda aho yaba ari hose.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko rushaka ko Kigeli V atahuka kuko na Perezida Paul Kagame ubwe, yigeze kuvuga ko byaba ari byiza kuko leta yari yaramusabye gutaha nk’abandi banyarwanda bari hanze.

Gutaha nk'abandi banyarwanda, Kigeri V yabiteye utwatsi avuga ko umwami atafatwa nka rubanda.

   Kigeri V Ndahindurwa yambikwa umudali kuwa 24 Kamena 2016


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd