Uwahoze ari Umwami w'u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa wategetse kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, mu Mujyi wa Oakton muri Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika aho yari atuye.

 

By Ubwanditsi | Views : 12348 | Kuya 10-17-2016 08:13



Kigeri V Ndahindurwa, Umwami wa nyuma w’u Rwanda yatanze aguye mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi we, Benzinge yatangarije radiyo ijwi ry'Amerika ko Kigeli yazize uburwayi bw’izabukuru yari asanganywe ariko budakabije.

Benzige yavuze ko bategereje kuzasobanurirwa n’abaganga ibirenzeho kw’itanga ry’Umwami.

Benzinge yagize ati “Tugize ibyago byo kubura umuntu wakundaga u Rwanda, wakunze abanyarwanda kandi wakiraga buri muntu ntawe arobanuye.”

Yongeyeho ko Umwami Kigeli yitangiye u Rwanda kandi ararukorera, ndetse ko yatanze akirukorera kandi ko yari umuntu wizeraga Imana kandi akayikunda.

Abajijwe icyo atekereza ku gutanga k’umwami mu mahanga, Benzinge yagize ati “Ni ibyago twagize ariko si igitanganza, yatangiye aho Imana yamugeneye.”

Benzinge wiganye n’Umwami mu mashuri yisumbuye akanamubera umuvugizi, yavuze ko itanga rye ari ibyago bikomeye kuko babanye igihe kirekire kandi ko baruhanye.

Kigeri V Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yavutse kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga yatangiye mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

                Umwami Kigeri V Ndahindurwa mu kiganiro cyanyuma n'itangazamakuru


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd