Tariki ya 26 mata 2015 kugera tariki 26 mata 2016,umwaka urashize igihugu cy’u Burundi kiri mu mvururu zavutse nyuma yaho Perezida Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya 3,usibye abo  zikomeje guhitana,abenshi barafunzwe abandi bari mu buhungiro.

 

By Muhire Norbert | Views : 9786 | Kuya 04-27-2016 15:26



Tariki ya 26 mata 2015 :

Nibwo mu gihugu cy’u Burundi hatangiye imyigaragambyo yamagana manda ya Gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Tariki ya 08 Gicurasi 2015 :

Aherekejwe n’ishyaka rye,CNDD - FDD ,Perezida Pierre Nkurunziza yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu gihugu cy’u Burundi.

Tariki ya 13 Gicurasi 2015 :

Maj.Gen.Godefroid Niyombare, Gen.Cyrille Ndayirukiye n’abandi basirikare bakuru mu gihugu cy’u Burundi bakoreye Perezida Pierre Nkurunziza wari muri Tanzania ihirika ku butegetsi (Coup d’Etat) ariko aho aviriye Tanzania iza gupfuba ndetse hatangira n’urugamba rwo gushaka abayigizemo uruhare ari nako benshi mu ba siviri bahasiga ubuzima.

Kamena 2015 :

 Amakuru yaracicikanye  mu binyamakuru bitandukanye avuga ko umutwe w’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda byamaze kumenyekana ko uri kwinjira mu gihugu cy’u Burundi ku bwinshi ku buryo abasaga 800 aribo bari bamaze kwinjira kandi Leta y’u Burundi iri guhita ibaha indangamuntu z’u Burundi igahita inabohereza ku mipaka yegeranye n’u Rwanda.

Tariki 21 Nyakanga 2015 :

Mu gihugu cy’u Burundi habaye  amatora ya Perezida ,Pierre Nkurunziza yongera kwegukana instinzi itaravuzweho rumwe n’abarundi ubwabo cyangwa abanyamahanga.

Tariki 2 Kanama 2015 :

Uwari  inshuti magara ya Perezida Nkurunziza ndetse akaba n’umujyanama we wa hafi  ,Gen .Adolphe Nshimirimana yishwe arashwe ku mabwiriza bivugwa ko yatanzwe  na Perezida  Nkurunziza.

Tariki 20 Kanama 2015 :

Perezida Nkurunziza yararahiye  n'ubwo bitashimishije benshi  dore ko hanabaye imyigaragambyo hirya no hiro  haba mu  Burundi ndetse no hanze yamagana  iri  rahira rya Petero Nkurunziza dore ko na Manda ya 3 yarahiriye yamaganywe n'amahanga , Umuryango w'Abimbumbye  ,Imiryango  mpuzamahanga itandukanye  ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Sibyo gusa Akanama gashinzwe iyubahirizwa ry'amasezerano y'Ubumwe n'amahoro ya Arusha kakaba karasabye Perezida Nkurunziza kugeza taliki ya  26 Kanama yaravuye ku butegetsi,ibintu bitubahirijwe.

Tariki 30 Ukuboza 2015 :

Nkurunziza  mu kiganiro n’abanyamakuru mu magambo ye bwite yavuze mu rurimi rw’ikirundi yagize ati:"Nta kabi na kamwe kazova mu Burundi kaja kubangamira n’u Rwanda. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye vyinshi, amata… Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, ararivumereye nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”

Tariki 13 Gashyantare 2016 :

Mu gitondo, Mu Burundi habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana igihugu cy’u Rwanda.

Tariki 17 Gashyantare 2016 :

Mu mabaruwa yashyizwe ahagaragara u Burundi bwasabye Akanama k’umutekano  kwihanangiriza u Rwanda  rushinjwa  guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi  rucumbikiye  rugamije guhungabanya umutekano w’iki gihigu , naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  irusabira ibihano.

Tariki ya 26 gashyantare 2016 :

Nyuma y'uruzinduko rw'intumwa z'umuryango w'ubumwe bwa Afurika (AU),Leta y'Uburundi yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko umukuru w'igihugu Pierre Nkurunziza yanenze imbere y'izo ntumwa "uruhare rubi Urwanda rufite mu guhungabanya amahoro n'umutekano by'Uburundi binyuze cyane cyane mu bikorwa byo guha imyitozo ya gisirikare impunzi z'abarundi zahungiye muri icyo gihugu."

Tariki 1 Werurwe 2016 :

Mu gihugu cyu Burundi  hatangijwe igikorwa cyo  kubarura abanyamahanga bose babarizwa ku butaka bw’iki gihugu gusa  ntibivugwaho rumwe aho  imwe mu miryango  iharanira uburenganzira bwa muntu yatangiye  kuvuga ko  biri mu rwego  rwo  kwibasira abanyarwanda bitewe n’ibibazo bya politiki  bikomeje kuvugwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Muri izi mvururu zikomeje kuba mu Burundi,zimaze guhitana abantu bagera kuri 400,abagera ku 3000 barafunze mu gihe abasaga 200.000 bahunze igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd