Nyuma yo gusuzugura urwego rukuru rw’ umuvunyi ntatange ibisobanuro kubyo yabazwaga mu rwego rw’ iperereza,umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’ amashanyarazi REG, Mugiraneza Jean Bosco, yatawe muri yombi.


 

By Muhire Norbert | Views : 15855 | Kuya 09-01-2015 22:13



umuvugizi wa Polisi y’igihugu,Chief Supt Célestin Twahirwa

Nkuko byashimangiwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu,Chief Supt Célestin Twahirwa yemeje ko umuyobozi mukuru wa REG Mugiraneza Jean Bosco afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

                   Mugiraneza Jean Bosco wayoboraga REG

Mugiraneza Jean Bosco arashinjwa kugaragaza imyitwarire mibi akanabangamira iperereza urwego rw’Umuvunyi ruri gukora mu kigo yayoboraga, nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari abakozi baba barahawe akazi muri icyo kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko,abandi nabo bagasezererwa mu buryo budahwitse mu kigo REG na WASAC

Umwe mu bakozi ba REG utarashatse gutangaza amazina ye yavuze ko bahuraga n’ibibazo cyane aho bamwe bamanurwaga mu ntera batazi impamvu,nta cyashingiweho,ugasanga abandi bazamuwe mu ntera nabwo nta gishingiweho.

Mu gihe abakozi b’urwego rw’Umuvunyi bakoraga iperereza kuri icyo kibazo cyo gushyira abakozi mu kazi mu buryo bunyuranye n’amategeko,umuyobozi wa REG yanze gutanga ibyangombwa byose byashoboraga gutuma haboneka amakuru akenewe muri iryo perereza.

Mbere y’uko uyu muyobozi atabwa muri yombi, urwego rw’Umuvunyi rwari rukimusaba kurworohereza kubona ibyo byangombwa, ariko aruhakanira avuga ko ikigo abereye umuyobozi kitatanga ibyo byangombwa.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru, Umujyanama w’ Urwego rw’ umuvunyi, Jean-Pierre Nkurunziza yemeje ko uyu muyobozi wa REG yahamagajwe kenshi ngo yisobanure ariko akanangira bikaba aribyo byatumye icyi kibazo gishyikirizwa urwego rwa Polisi,nayo igahita imuta muri yombi.

Uyu muyobozi atawe muri yombi mu gihe abaturage bo hirya no hino mu Rwanda binubira icyo bita imikorere idahwitse y’icyi kigo cya REG kubera ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, bakavuga ko bidindiza imikorere yabo,gusaba services ntuyibone,n’aho uyiboneye bikagutwara igihe kinini,inkongi z’imiriro yibasira ibikorwa by’Abaturage iki kigo kigafata iyambere mu kwikuraho ikibazo,…

Urwego rukuru rw’ umuvunyi rufite ububasha ruhabwa n’ itegeko nshinga ry’ u Rwanda rirwemerera guhamagaza umuyobozi wese ukorera Leta kwisobanura atabyubahiriza akabiryozwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd