Ibi ni ibyavuzwe na Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga inama y’inteko rusange ya 84 y’ihuriro rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) irimo kubera i Kigali kuva muri uyu wa mbere tariki 02kugera tariki05 Ugushyingo.

 

By Habineza Gabby | Views : 15750 | Kuya 11-03-2015 06:40



Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose kuko ariwo musingi w’iterambere. Yanavuze kandi ko iyo wabuze habaho igihombo ndetse no gutakaza ubuzima.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimye ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu zibumbiye muri Interpol mu kurwanya ibyaha, avuga ko ari ngombwa mu kubaka Isi itekanye kuko  nta mutekano nta kintu cyakorwa. Yashimye imikoranire myiza na Interpol, aho yavuze ko hari bamwe mu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwe ku bufatanye na Interpol bakaba barashyikirijwe ubutabera.

 Umukuru w’igihugu akaba yakomeje avuga ko uguhererekanya amakuru y’abanyabyaha mu bihugu byose ari ingenzi kuko bituma umutekano ubaho kubera gukumira ibyaha bitaraba. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yakomeje avuga ko iyi nama ari ngombwa cyane, kuko ibonera umuti ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyambukiranya imipaka nk’icuruzwa ry’abantu,ibiyobyabwenge n’ibindi.

Perezida  Paul Kagame ku wa mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga inama y’inteko rusange ya 84 y’ihuriro rya Polisi mpuzamahanga (Interpol)

Umukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), Mireille Ballestrazzi, yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira inama mpuzamahanga ya interpol,akomeza ashima u Rwanda kuba rugira uruhare mu kubonera isi ibisubizo by’ibyaha biyugarije.

Interpol yishimiye ibisubizo u Rwanda rwishakamo mu guharanira umutekano w’abaturage, birimo imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya e-policing, ndetse n’ibigo bya Isange One Stop Centers bishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa no gufasha ku buryo butandukanye abarikorewe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yashimiye Interpol kuba ifasha mu itangwa ry’amakuru y’abanyabyaha cyane cyane ku mipaka itandukanye aho hari uburyo bnwahashyizwebnwo kuba abanyabyaha bamenyekana mu gihe bakoze ibyaha runaka mu gihugu kimwe bakambuka umupaka bagana mu kindi gihugu.

Ubu buryo bwo kumenya no gutahura abanyabyaha bukaba bwaratumye hari abatabwa muri yombi barimo abacuruza ibiyobyabwenge,abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,abajura b’imodoka,abacuruza abantu n’abandi.

 na program zikenewe ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu; ku buryo ngo byafashije gutahura ibyaha 36 by’icuruzwa ry’abantu kuva muri 2009.

Kuva mu mwaka ushize kandi, Polisi y’u Rwanda ngo yatahuye ibyaha 10 by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka, ndetse n’imidoka 20 zabaga zibwe mu gihugu no hanze y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd