Umwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 yarirashe ahita apfa.

 

By Umurashi | Views : 31206 | Kuya 11-24-2015 10:58



Nk'uko bikubiye  mu Itangazo minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 23 Ugushyingo, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zibabajwe no kumenyesha urupfu rw’umusirikare Pte Ngabo Jean Claude wirashe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 i Bangui muri Repubulika ya Central Africa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, rikomeza rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda,RDF, gifatanije na MINUSCA bari gukora iperereza ku mpamvu y’uru rupfu. Umuryango we ukaba wamaze kubimenyeshwa.

Iri tangazo rikaba risoza rivuga ko RDF yihanganishije Umuryango wa Pte Ngabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd