Umushahara udahagije wa mwarimu ni kimwe mu bibazo bihora bivugwa; leta ikaba hari gahunda yashyizeho mu rwego rwo kuwunganira, nyamara Minisitiri w’Uburezi aherutse gutangaza ko iki kibazo gishobora kuba inzitizi y’ireme ry’uburezi.

 

By Habineza Gabriel | Views : 30051 | Kuya 02-13-2016 22:54



Umwe mu barimu yigeze gutangaza ko atanga ubumenyi bungana n’umushahara yahawe,ariko benshi mu bayobozi bakunda kuvuga ko umwuga wa mwarimu ari umusanzu umuntu atanga abikunze kandi akazishimira kuba yarabereye benshi ikiraro cyo kugera ku nzozi zabo.

Nubwo abayobozi bavuga ibi ariko Koperative ‘Umwalimu’ Sacco yabashyiriweho mu rwego rwo kubateza imbere mu buryo butandukanye nk’uko ubuyobozi bwakomeje kubigaragaza.

Gusa abahanga mu bijyanye n’ubukungu bo bavuga ko kuba umushahara wa mwarimu ari muto biterwa n’ubwinshi bwabo ku buryo hagize ikiyongera ku mishahara ubukungu bw’igihugu bwahungabana.

Ubwo muri Sena y’u Rwanda harebwaga icyuho cyaba kiri hagati y’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga n’ibyo rwohereza cyahuzaga Abaminisitiri batandukanye, abikorera n’izindi hagarutswe no ku kibazo cy’ubumenyi kikidindiza ireme ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko niba Leta yemera ko uburezi bukwiye kuba umusingi w’irindi shoramari idakwiye kugira zimwe mu mbogamizi yirengagiza.

Ati “Tuzajye twemera icyo bidusaba cyose; agahimbazamusyi k’abarimu ni ikintu cya ngombwa kugira ngo dushobore kubaka ireme ry’uburezi…;bazamura ibijyanye n’imishahara ikibazo cy’ingengo y’imari kikavuka tukabishyira ku ruhande kandi ari ukuri tutakwirengagiza.”

Gusa Musafiri yavuze ko nubwo hari ibikorwa byinshi Guverinoma iba ishyize imbere ariko uburezi ari umusingi w’irindi shoramari haba mu kunoza ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bihangane ku isoko mpuzamahanga ndetse ngo rukeneye kohereza hanze ubwo bumenyi mu bijyanye n’abakozi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba

Musafiri yagaragaje ko abikorera bashora mu burezi ahoroheje aho gushyira mu byo Leta iba ishyize imbere, kuko biba bikenewe ko amafaranga ajya mu bikoresho cyangwa mu kuzamura ubumenyi bw’abarimu.

Ati “Ishoramari ry’abikorera dufite uyu munsi rijya hahandi horoheje cyane aho bubaka ibigo by’amashuri,ugashyiramo ibibaho ugashyiramo n’abarimu, ukazana Abanyeshuri bakiga gusa. Nko gushyiraho za Laboratoire ntabwo tubonamo uruhare rw’abikorera usanga kenshi ari Guverinoma ikora iri shoramari.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri Minirena, Evode Imena, yavuze ko amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo bwa gakondo,agaragaza ko usibye ikibazo cy’amafaranga ariko harimo n’icyo kubura ubumenyi bugezweho.

Yagize ati “Bituma ducukura bike, bigatuma kandi n’umusaruro wacukuye tutawuyungurura neza tukagira ibyo dutakaza.”

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, wavuze ko iyo ufite ubumenyi uhanga udushya ndetse ukabasha no kwigira ku by’ahandi.

Ati “Ntabwo tuzakomeza kohereza hanze ubumenyi buciriritse, Abanyarwanda ntabwo ari abaswa…,umutungo dufite ni abantu, dukeneye rero kubyaza umusaruro abantu bacu.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd