Kuri  uyu wa Kabiri tariki  16 Gashyantare ,2016 Perezida wa Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo,Joseph Kabila Kabange  yemeje ko  umupaka  uhuza Umujyi wa Goma n’u Rwanda ugiye kujya ukora amasaha 24 kuri 24 mu rwego rwo gushimira abaturage batuye Intera ya Kivu ya Ruguru  uburyo bafashishe ikiye y’igihugu (Léopards)kwegukana  irushanwa rya CHAN 2016  ryabereye mu Rwanda.

 

By Habineza Gabriel | Views : 17430 | Kuya 02-17-2016 12:45



Ibi bikaba byarashimangiwe na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru(Nord Kivu),Julien  Paluku ubwo yakiraga  Ikipe y’igihugu ije kwereka abaturage b’intara ayoboye igikombe mu mujyi wa Goma.

Paluku akaba yaratangarije Radio Okapi ko  gufungura  umupaka amasaha yose ari mu rwego rwo kwimakaza umubano hagati y’u Rwanda  na  Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati«Mu rwego rwo gushimira  abaturage b’Intrara ya Kivu ya Ruguru uburyo bashyigikye ikipe y’igihugu(Léopards),Perezida wa Repubulika  ntabwo  yatinze kwemeza  ifungurwa  ry’umupaka  amasaha 24 kuri 24.Ni cyo gihe cyo gufungura umupaka  kugirango urwikekwe no gushidikanya byari hagati yacu n’abanyarwanda bishire kugira ngo abantu bumve ko  bisanzuye baha  kuza mu Rwanda cyangwa muri Congo ndetse no mu Karere k’ibiyaga bigari’’

Tugomba kwereka isi yose  ko turi abana bo mu Karere kamwe ndetse ko dushobora gushyira hamwe tugakora ibintu byiza mu rwego rwo kuzamura Akarere k’ibiyaga bigari’’

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru(Nord Kivu),Julien  Paluku

Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo habaga intambara ya M23  umupaka  uhuza Goma na Gisenyi  ukaba waratangiye gufungwa ago wafungaga  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukongera  gufungurwa Saa kumi n’ebyiri z’igitondo n’abayobozi ba Congo.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd