Umunyarwanda witwa Ladslas Ntaganzwa, wahoze ari burugumesitiri wa komine Nyakizu muri perefegitura ya Butare yamaze gutabwa muri yombi akaba ategereje koherezwa I Kigali kugira ngo abazwe ku byaha bya Jenoside akekwaho.Uyu mugabo yari ku rutonde rw’abantu bashakishwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’urukiko Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda TPIR. Akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.


 

By Ubwanditsi | Views : 27048 | Kuya 12-11-2015 06:14



Yari yarashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe igiciro cya Miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru y’uburyo yatabwa muri yombi

Uyu mugabo Ladslas Ntaganzwa yafatiwe , aho bita i Kiyeye, ni nko muri 10 Km mu majyepfo ya Nyanzare/Kikuku. Ni muri Kivu y’amajyaruguru, groupement ya Bwito, territoire ya Rutshuru, hafi y’umupaka wayo na territoire ya Masisi.

Ntaganzwa nyuma yo gufatwa

Amakuru  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ( Mission of Rwanda UN), avuga ko Ladislas Ntaganzwa nyuma yo gutabwa muri yombi, ategereje koherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha akekwaho bya Jenoside.

Hassan Bubacar Jallow wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ubwo yari i NewYork muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika, ku mugoroba w’ejo kuwa  gatatu, yemeje  aya makuru y’ifatwa rya Ntaganzwa.

Bubacar Jallow yavuze ko hari hamenyekanye amakuru y’uko Ntaganzwa ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri Goma.Uyu mushinjacyaha yatangaje ko Ntaganzwa azahita yoherezwa mu Rwanda.

Ladislas Ntaganzwa yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda, barimo: Augustin Bizimana, Félicien Kabuga, Fulgence Kayishema, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, Charles Sikubwabo n’abandi.

Ntaganzwa yari ku rutonde rw’abahigwa bukware bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizweho igihembo cya Miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu uzatanga amakuru yifatwa  ry’aba bagabo.

Ladislas Ntaganzwa yavutse mu mwaka wa 1962. Yayoboraga icyitwaga Komine Nyakizu, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Arakekwaho gukwirakwiza intwaro mu baturage mu gihe cya Jenoside, kuba ari we wari ku mutwe y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri iyo komini, akanayobora ibitero byicaga Abatutsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd