Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga itanu atuye mu mujyi wa Bujumbura amaze iminsi ine mu buroko, umuryango we uvuga ko yicwa urubozo bamushakaho amakuru ku barwanya Nkurunziza.

 

By Umuryashi.rw | Views : 39312 | Kuya 11-13-2015 07:34



Umugore we w’Umurundi avuga ko yafatiwe iwe mu gace ka Mutakura mu ntangiriro z’iki cyumweru akarara muri kasho ya Cibitoke ubundi akimurirwa ku biro by’iperereza.

Umuryango wa Karemera uhangayikishijwe n’uko isaha n’isaha bashobora kumva yapfuye.

Abaturanyi be bahamya ko Karemera wari asanzwe akora akazi ko gufura yari nyangamugayo. Umwe yagize ati” Yabanaga mu mahoro n’abantu bose, baramurenganya, yigeze no kuba umukuru w’umudugudu mu myaka itatu, twari tumuzi twese, afite abana batatu.”

Abo baturage bemeza badashidikanaya ko Abanyarwanda batuye mu gace ka Mutakura bahohoterwa n’abashinzwe umutekano.”

Bavuga ko umunyarwanda umwe wakoraga amandazi abasirikare na polisi bamutegetse kuva muri ako gace.

Bati” Hari ku cyumweru, bamutegeka kugenda cyangwa akicwa, bemeza ko abanyarwanda bashyigikiye abicanyi.

Hagati aho akanama k’Umutekano ka Loni kuwa kane kemeje ko ingabo za Loni zoherezwa mu Burundi gufasha kugarura umutekano nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Kasabye ko guverinoma y’u Burundi n’abo bahanganye bagirana ibiganiro vuba na bwangu. Kemeje ko mu minsi cumi n’itanu umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-Moon aba yagaragaje uburyo izo ngabo zakoherezwa mu Burundi mu gihe gito gishoboka.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd