Rayon sport ikomeje kubaka ubusatirizi bwayo, kuri uyu wa mbere umunya Ghana utaha izamu Faisal Awote yagaragaye mu myitozo y'ikipe ya rayon sport yakorewe ku kibuga basanzwe bakoreraho cya stade Mumena kuva 07:30 za mugitondo kugera 10:30.
Faisal Awote yaje mu Rwanda mu ikipe ya rayon sport azanwe n'umu agent wazaniye iyi kipe abakinnyi barimo Mussa Camara ndetse na Ismael Diara .
Umutoza wa rayon sport Masudi Juma yirinze kugira byinshi avuga kuri uyu mukinnyi aho yagize ati:
"Nta byinshi namuvugaho, nzamureba mu mukino wa gishuti dufite kuwa Kane tariki ya 12 Mutarama, namwe muzaze mwihere ijisho, ni mushya, gusa ni umwataka, reka tuzarebe kuko uko mumubonye nange niko mubonye, yavuye Ghana nta byinshi muziho" .
Mu kiganiro kigufi Faisal Awote yahaye umurashi.rw yagize ati:
Nibwo bwa mbere nje mu Rwanda, bambwiye byinshi kuri rayon sport, narebye video zayo, icyo nabonye ni uko igira abafana bakunda intsinzi, naje mbizi kandi nzabibafasha, ndizera ko nzahagirira ibihe byiza".
Nubwo ikipe ya rayon sport ariyo ifite ubusatirizi bukomeye muri shampiyona y'u Rwanda, iracyashakisha abakinnyi bo kuzayifasha kwitwara neza yaba muri shampiyona cyangwa no mu mikino ya CAF izahagarariramo u Rwanda aho mu mukino ubanza izahura n'ikipe yo muri Sudan y'Epfo.