Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki ku mugabane w’uburayi Selemani Uwihanganye afatanyije na Diamond icyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba,mu mpera z’icyumweru gishize basusurukije imbaga mu gitaramo bakoreye mu gihugu cy’ububiligi.

 

By Ubwanditsi | Views : 8190 | Kuya 04-06-2016 14:42



Iki gitaramo cyabaye tariki ya 01 Mata 2016 I Buruseli mu gihugu cy’ububiligi cyitabirwa n’imbaga y’abantu benshi cyane baturuka mu bihugu bitandukanye.

Aganira n’ikinyamakuru Umurashi,umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki ku mugabane w’uburayi,Selemani Uwihanganye yavuze ko iki gitaramo cyateguwe aho yagombaga gufatanya na Diamond,umutanzaniya w’icyamamare mu muziki kugirango bataramire abakunzi babo mu gihugu cy’ububiligi n’abaturanyi baho.

Selemani yashimye kandi uburyo iki gitaramo cyitabiriwe agira ati:”iyi Concert yagombaga guhuza ngewe na Diamond yitabiriwe cyane, kandi ndashimira abanyarwanda batuye hano n’abafana bange bose muri rusange uburyo baje kunshyigikira ari benshi”.

Umuhanzi Selemani yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo nka Kiberinka,bime amatwi n’izindi,ubu akaba aherutse gusohora indirimbo zikunzwe cyane ku mugabane w’iburayi nk’iyitwa Pommes na Nikupende 

Uko igiraramo cyari kifashe mu mafoto:

                                Umuhanzi nyarwanda Selemani Uwihanganye




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd