Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika ye mu gihugu cy’u Bubiligi aratangaza ko  agiye gutangira  ibitaramo  aho azazenguruka  ibihugu bitandukanye byo ku  Mugabane w’u Burayi ndetse na Afurika mu rwego rwo  kurushaho kwegera ndetse no gushimisha abakuzi be aho bari hose ku isi guhera mu kwezi kwa  5 kugeza mu kwa 8 uyu mwaka wa 2016.

 

By Habineza Gabriel | Views : 21399 | Kuya 03-21-2016 07:52



Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ,Umurashi kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Werurwe,2016 , R.Tuty akaba yaravuze ko aribwo bwa mbere  agiye gukora ibitarambo byo kuzenguruka u Burayi na Afurika ndetse ko yarangije no gushyiraho itsinda rizabimufamo.

                                Umuhanzi R.Tuty

Ati’’ Kuva natangira muzika mazemo imyaka irenga itandatu  ni ubwa mbere  ngiye gukora ibitaramo  byo kuzenguruka muri Europe no muri Afurika  niyereka  abakunzi banjye  aho bari hose’’

Akomeza agira ati’’ muri gahunda yanjye  harimo  ibihugu cyane cyane nk’Ububiligi,Ubwogereza,Ubuholandi,Ubutaliyani,Norvege, Ubusuwisi  n’ahandi.Njye n’itsinda ryanjye  tukaba twaratangiye  kubitegura  ku buryo  bizashimisha amakunzi ba muzika yanjye’’

R.Tuty akomeza avuga ko nyuma yo kugora ibitaramo  ku mubagane w’u Burayi azahita yerekaza  muri Afurika aho azagera mu bihugu nk’u Rwanda,u Burundi,Uganda,Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Congo Brazaville,Afurika y’Epfo n’ahandi.

Uyu muhanzi ashimangira ko iyi gahunda yashyizweho  mu rwego rwo  guhura n’abakunzi be  aho bari hose ndetse no kumurika  ibihangano bye .

                      R.Tuty n'umuryango we

R.Tuty akomeza avuga ko  ubu  arimo gutunganya amashusho y’indirimbo ze zitandukanye  nka Savana, Urufunguzo,Yombi Yambi,Ubukene,Nasomye Nkeri na Ange Mutima.

Ati’’Izi ndirimbo  ni zimwe mu zigize Album yanjye nshya  yitwa’Intero y’Umutima’’  ubu Audios zazo zikaba zarakuwe kuri Youtube kugirango hazashyirweho izifite amashusho  akoze neza’’

R.Tuty akaba yizeza  abakunzi be aho bari hose ku isi  ko azabakorera indirimbo nziza ndetse akazajya abataramira buri mwaka mu gitarambo yahisemo kizajya kiba ingarukamwaka  yise ‘’Yombi Yambi’’ kikazajya kiba mu kwezi kwa 7 buri mwaka.

Akaba asoza  ashimira abanyarwanda  bose n’bandi  bose bakunda muzika ye.

Umuhanzi R Tuty amazina ye nyakuri akaba ari NIKUZE Alain Thierry, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo  yitwa ''Idini y'Ifaranga '' yanakunzwe cyane n'bantu b'ingeri zitandukanye

Kanda hano wumve Indirimbo ya R.Tuty,Urufunguzo  n'icyo avuga ku itegurwa  ry,ibi bitaramo:


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd