Polisi y’u Rwanda tariki ya 24 Ukuboza yerekanye umugabo witwa Akankwasa Brian, uregwa kuba yaribye muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda arinaho yafatiwe na Polisi.Amaze gufatwa uyu mugabo yasanganywe agera kuri 3,310,000 ndetse n’amadorali y’Amerika 2,700. Aya mafaranga akaba yarasubijwe nyirayo, Bamanzi January,usanzwe akuriye Sosiyete y’ubwubatsi,ikigorwa cyo gusubiza uyu mugabo amafaranga kikaba cyarabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

 

By Hanineza Gabby | Views : 9534 | Kuya 12-25-2015 05:05



Nkuko Polisi ibitangaza, ukekwaho iki cyaha yibye aya mafaranga mu biro by’iriya sosiyete  mu kwezi k’Ukuboza tariki ya 15, nyuma akaza guhungira mu Rwanda.

Nyuma yo gusubiza amafaranga nyirayo nawe ukorera mu gihugu cya Uganda,ndetse ukekwaho icyaha we akaba yarashyikirijwe intumwa za Polisi mu gihugu cya Uganda, kugira ngo akurikiranyweho ibyaha aregwa muri iki gihugu.

Nyuma yo kumenyeshwa ko uregwa iki cyaha yahungiye mu Rwanda, Polisi mu gihugu cya Uganda yahise imenyesha Polisi y’ u Rwanda, uyu mugabo atangira guhigishwa uruhindu ndetse iza kumufatira ku Kacyiru mu karere ka Gasabo bmu vcyumwru gishize.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko, ifatwa ry’uyu mugabo ari ikimenyetso kigaragaza imikoranire myiza hagati ya Polisi y’ u Rwanda n’iya Uganda.

Yagize ati, “Hari ibyaha ndengamipaka nk’ubujura bw’imodoka na  zatelefoni bwagiye bugaragara, ariko kubera  iyi mikoranire hagati yaza Polisi z’ibihugu byombi tukaba twarabashije gufata abakekwaho ibi byaha ndetse tukanasubiza ibyibwe ba nyirabyo.”

Bamanzi nyiri aya mafaranga nyuma yo kuyasubizwa yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabashije gutabara bwangu igafata uwamwibye ndetse ikabasha kubona aya mafaranga.

Yagize ati, “Nkimara kubona amakuru ko uwanyibye yahungiye mu Rwanda, nahise menyesha Polisi yo mu Rwanda. Abapolisi bahise batangira iperereza ndetse bakomeza kujya bamvugisha kugeza aho uyu wanyibywe afatiwe. Uku kuvugana bya hafi na hafi n’abapolisi bamfashaga muri iki kibazo byampaye ikizere, ndashima Polisi y’ u Rwanda.”

Senior superintendent Ndyomugyenyi Enock, ukuriye Polisi mu karere ka Kigezi muri Uganda, mu muhango wo kwakira ukurikiranyweho iki cyaha, nawe yashimye ubufatanye  hagati yaza Polisi z’ibihugu byombi, mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati, “Tuzakomeza  iyi mikoranire kandi tuzakomeza guharanira ko nta mujura uhungira akanihisha mu bihugu byacu byombi.”

Polisi y’ u Rwanda nanone, tariki ya 3 Ukuboza, yashyikirije umucuruzi w’umunyarwanda ukorera muri Uganda, amashiringi ya Uganda miliyoni 11 angana n’amanyarwanda miliyoni 4, aya mafaranga akaba yarafatanywe umugabo wari umaze guhungira mu Rwanda nyuma yo kuyamwiba.Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,polii y’u Rwanda yahaye umucuruzi w’umunya uganda miliyoni 8 yari yibiwe i Kabale.Na none mu kwezi kwa Kamena,hari umucuruzi wo muri Uganda washyikirijwe amafaranga ye ibihumbi 750 nyuma y’uko uwayibye yayafatanywe yambutse umupaka avuye Uganda aza mu Rwanda.

Mu kwezi Mutarama uyu mwaka Polisi y’ u Rwanda nabwo yashyikirije umugande amafaranga y’u Rwanda miriyoni 8, yari yaribwe muri iki gihugu, uwayamwibye akaza guhungira mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd