Nyuma y’uko  bivuzwe ko Perezida Nkurunziza ariwe wiyiciye inshuti ye magara nyuma yo  gutanga amabwiriza ayaha bamwe mu basirikare bamurinda ngo  barase imodoka Gen.Adolphe Nshimiyimana yarimo, umwe muri abo basirikare bahawe amabwiriza yo kwivugana Gen.Nshimiyimana yatanze ukuri kuri uru rupfu ndetse anavuga  icyo bagombaga guhembwa nyuma yo  gukora akazi bari bahawe.

 

By Ubwanditsi | Views : 50022 | Kuya 08-18-2015 08:44



Nk’uko bitangazwa na BN dukeshya iyi nkuru ngo uyu musirikare kubera umutakano we n’uw’umurynago we akaba yarahewe izina rya ‘’Komera’’ yavuze ko  we n’abagenzi be bari munzu ya Generali witwa Gervais alias NDAKUGARIKA  ariwe wanarashe  Gen.Adolphe  Nshimiyimana  isasu  mu gahanga.


Uko byagenze

Ngo hakaba hari bahaye Inama kuri Perezidansi y’u Burundi yari yahuje Perezida Nkurunziza n’Abaminisitiri bamwe ,Willy Nyamitwe ndetse na Adolphe Nshimiyimana aho yari igamije kureba uburyo abantu bazahabwa imyanya mu buyobozi butandukanye.

Impaka ngo zikaba zaratangiye ubwo banzuraga ko abagomba kubona imyanya mu buyobozi ari abavanye na Nkurunziza mu ishyamba Adolphe akaba yarahagurutse arabihakana avuga ko atariko bigomba kugenda.

Nyuma ngo Perezida Nkurunziza abwira Adolphe ati’’Ubihakana gute ?Uko niko ubutegetsi bugomba kugenda’’ aha ngo Adolphe akaba yararahiye avuga ko atariko bigomba kugenda ndetse ngo ashaka guha umwanya umugore we na we ubwe.

Ako kanya ngo umusirikare wari iruhande akaba yarabajije Adolphe ati’’Ibyo wowe ubyanga nka nde ?’’

Adolphe ngo akaba yarahise atuka uyu musirikare ati’’Mbegwa wa nyana y’imbwa we imyaka warwanye ni iyihe ?

Uyu musirikare ngo nawe akaba yarasubije Adolphe agira ati’’Mbe wa gipfamutima we’

Aha ngo intambara ikaba yarahise irota ngo Adolphe abonye abayobozi barikumwe ntacyo bavuze akaba yarahise akurayo imbunda ye ya Pistoli ashaka kurasa uwo musirikare ngo undi wari ku ruhande abwira Adolphe ko uwo mwanya ashakira umugore we ntawo agomba kubona nawe ubwo buminisitiri ushaka ko atariwe ubwiha ahubwo ubuhabwa n’amategeko y’igihugu.


Gen.Adolphe Nshimiyimana wishwe n'inshuti ye magara

Nyuma ngo Adolphe amaze gushavura afata Pistoli ye arasa wa musirikare ndetse uyu mutangabuhamya ahamya ko abari begereye Perezidansi bumvise amasasu yahavugiye.

Nyuma ngo ntibyatinze uyu musirikare yahise ajyanwa kwa muganga.

Nyuma ngo Nkurunziza amaze kubona Adolphe azamuye imbuda kabiri yahise amuhamagara aho yahise atuma umuntu ngo amuhamagarire umwicanyi we witwa’’ Gen.NDIRAKOBUCA Gervais alias NDAKUGARIKA’’ ndetse ngo anamubwire ibyo agoma gukora byose.

Adolphe ngo n’agahinda kenshi akaba yarahise ajya guhagarara hanze kuri Pisine ngo bidatinze nibwo NDAKUGARIKA yaje akora ibyo yari yategetswe na Perezida Nkurunziza aho yahise arasa Adolphe isasu rimwe mu mutwe .

Yemeza ko ababonye Adolphe yapfuye yari afite isasu rimwe yaqrashwe mu mutwe ndetse ko nta handi hantu yigeze akomereka ukirikije uburyo imodoka ye yari imeze.

Ngo umurambo wa Gen.Adolphe Nshimiyimana ukaba warahise ushyirwa mu modoka ye abasirikare be bareba kuko ngo ntacyo bagomaga kurenzaho kuko yari amabwiriza bahawe.

Ngo imokoda ya Adolphe ikimara kuva aho itwaye umurambo we , Perezida Nkurunziza akaba yarahise atuma Abajepe be kuyirasa aho ngo bahise batwara umurambo we.

Komera mu buhamya bwe akomeza avuga ko Umunyamakuru wa mbere wageze aho imodoka ya Adolphe yarasiwe yahise afatwa kuko yari aje gufata amafoto aho bamubazaga uwamuhaye amakuru y’uburyo ibintu birimo kugenda.

Ngo nyuma abantu bose babonye uko byagenze abakaba barahise bahigwa bukware aho barashwe kugirango ukuri gusibanganywe.

Komera yemeza ko nyuma yo  gukeka ko  igihembo bazahabwa nyuma yo kurasa imodoka ya Gen.Adolphe Nshimiyimana ari urupfu yahisemo guhunga.

Adolphe NNshimiyimana akaba yararshwe taliki ya 2 Kanama,2015  ,  akaba yari inshuti magara ya Perezida Nkurunziza ndetse yari n'umujyanamawe wa mbere.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd