Ikigo cy’ubucuruzi  gihamagarira rubanda  kukiguramo imigabane  cyiyandikisha  ku isoko ry’imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange).Nyuma y’uko  iki  kigo cyemerewe  kugurisha imigabane nyuma isoko ry’Imari n’imigabane rimenyesha  rubanda  ndetse rigatanda n’amakuru  yose.

 

By Ubwanditsi | Views : 54957 | Kuya 11-03-2015 13:27



Ku isoko ry’imari n’imigabane haba abahuza  hagati y’abagurisha n’abagura imigabane , ushaka imigabane rero yegera umuhuza(Broker)akamubwira umubare w’imigabane ashaka  n’agaciro agenera buri mugabane.

Ugurisha imigabane nawe yegera umuhuza(Broker)akamubwira umubare w’imigabane agurisha ndetse  n’agaciro ka buri mugabane.

Nyuma y’ibyo rero abahuza(Brokers) bahurira ku isoko ry’Imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange) bagaciririkanya  ibiciro.

Ibyo  abahuza (Brokers) bumvikanyeho  bikusanywa n’Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange) ari naryo rikurikirana imirimo y’iyimurwa ry’imigabane iva ku wayigurishije ijya ku wa yiguze.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd