Mu gace ka  Namayiba  mu Karere ka Nakisunga  mu majy’epfo y’igihugu cya Uganda  ku wa Kabiri taliki ya  18 Kanama,2015  umusore w’imyaka  16 y’amavuko yivuganye se umubyara amuziza  amashilingi ya Uganda  20000.

 

By Ubwanditsi | Views : 10689 | Kuya 08-21-2015 11:31



Ngo ibi  bikaba byarabaye nyuma y’uko uyu musore yiba aya mashilingi mukuru we  ngo waje kwitabaza se ubabyara ngo akemure iki kibazo  bikarangira umuhungu we amwivuganye nyuma yo kumutema  umutwe akoresheje umuhoro ugasadukamo ibice  bibiri nk’uko bitangazwa na Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

Mukuru w’uyu musore wakoze aya mahano akaba yaragize ati’’Murumuna wanjye  yafunguye inzu  yanjye maze yiba  amashilingi  20000 yari ku meza, ubwo natangiraga kumuseka  yahise atangira kumbwira nabi niko kwitabaza data utubyara’’

Bikaba bivugwa ko ngo uyu musore aya mafaranga ahanini yayibye agiye kuyarebamo filimi ndetse no kugurira bagenzi be inzoga.

Umuyobozi w’aka gace kabereyemo aya mahano, Mr Ssebuguru Manyimatono akaba yaravuze ko  atari inshuro ya mbere uyu musore agirana  amakimbirane na se umubyara ati’’ Uyu muryango nsanzwe  mbazi, abana barisaza nyina akabashyigikira  mu makosa baba bakoze ,rimwe na rimwe bahohoteraga se no mu ruhame.

Uyu musore ngo nyuma yo kwivugana se akamusiga avirirana amaraso  , akaba yarahunze aho ubu agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Ushinzwe iperereza mu gace ka  Mukono, Henry Ayebale aganira na Daily Monitor akaba yaremeje ko ubu bwicanyi bwabayeho  ndetse ko n’umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa  mu Bitaro bya Mulago gukorerwa isuzuma.

 
Ayebale akaba asaba abaturage kujya  bamenyesha  inzego z’umutekano amakimbirane ari mu miryango  atarafata indi ntera ngo ahitane ubuzima bwa bamwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd