Mu gihugu cya Uganda umusore witwa  Steven Tikubuwana  w’imyaka  27 y’amavuko  n’umukecuru witwa  Zaituni Nakanda w’imyaka 70 ubu babana mu nzu  y’icyumba kimwe  mu gace ka Kyungu mu Karere ka Mukono aho bitegura gushyingiranwa umwaka utaha.


 

By Habineza Gabby | Views : 11634 | Kuya 09-09-2015 10:35



Nakanda akaba yemeza ko iyi nzu abanamo n’umukunzi we ayikesha musaza we mukuru ati’’Musaza wanjye mukuru niwe  wampaye amafaranga aho naje kugura ubutaka ndetse   nkabwubakaho iyi nzu turimo“

Steven Tikubuwana  w’imyaka  27 y’amavuko  n’umukunzi we   Zaituni Nakanda w’imyaka 70

Tikubuwana we yabwiye  ikinyamakuru Sunday Vision dukesha iyi nkuru ko yahuye na Nakanda umwaka ushize  nyuma y’uko yari amaze  kubura akazi  yari asanzwe akora.

Ati“Nyuma yo kubura akazi nakoraga nisanze ntaho kuba mfite mu gihe kingana n’amezi 2.Nakanda yampaye ikaze  mu nzu iwe  ku nshuro ya mbere yabanjye kugira ubwoba  ariko  nyuma  yaje kunyisanzuraho’’

Tikubuwana yongeraho ko  n’ubwo abavandimwe ndetse n’inshuti ze badafite  kwishimira  imibanire ye n’umukunzi we Nakanda ngo ntabyo azitaho.

Yanahishuye ko  afite  umwana w’umukobwa n’umuhungu bafite  hagati y’imyaka  ine(4) n’umunani(8) aho babana n’ababyeyi be mu Karere ka Kabale ndetse ngo  uyu mukecuru Nakanda arusha uwahoze ari umugore we kwita ku mugabo.

Gusa ngo kugeza ubu nta kintu aratangariza ababyeyi be  ndetse ngo arateganya kubatumira mu bukwe bwe.

Nubwo umwe mu baturanyi babo avuga ko kuba uyu musore yashakana n’uyu mukecuru wamubera nyirakuru ngo  biteye isoni  kuri Nakanda avuga ko  ari umugisha yagize kuba uyu musore yaramweye ndetse akagaragariza abantu ko amwishimiye nk’umugore we  dore ko yaherukanaga n’umugabo  mu 1993 nyuma yo gutandukana na we.

Nakanda akaba avuga ko atwite inda y’uyu musore gusa  abaganga  bo mu Bitaro bya Mulago bagaragaje ko ntanda afite, we yanze kubyemera.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd