Mu ka Karere ka Apac  ko mu majy’epfo ya Uganda umupolisi yarashe yarashe amasasu  ku barobyi barobaga umafi mu buryo butemewe n’amategeko mu Kiyaga cya Kyoga batatu  bahasiga ubuzima.

 

By Habineza Gabby | Views : 22134 | Kuya 10-21-2015 05:17



Ngo ibi bikaba byarabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize  ubwo uyu mupolisi yagerageza kwambura   aba barobyi  ibikoresho barobeshaga baroba(Indobani)  mu gace la  Kiiga  maze babimwima agatangira kubarasa amasasu.

Umuyobozi w’aka gace kabereyemo  ibi bintu  Bwana , Geoffrey Sande Ojoko aganira na Dail Monitor akaba yaragize ati’’Mbere y’uko ibi byose biba  ,umupolisi  yagerageje kwambura aba barobyi ibikoresho bakoreshaga(Indobani) gusa barabyanze nawe  ahita atangira kubarasaho amasasu”

Abarashwe bagahita bitaba  Imana  ni  Ejediu Opoi w’imyaka 25 wo mu gace ka  Atekober ,Jimmy Obote wajyanywe  mu bitabo bya Apac nyuma akaza gushiramo umwuka  ku cyumweru  ndetse  n’undi murambo w’umuntu utaramenyekana wasanzwe ureremba hejuru y’amazi mu Kiyaga aho nawo wahise ujyanwa  muri ibi bitaro.

Inzego z’umutekano zitangaza ko uyu mupolisi yarashe gusa ntabwo zemeza neza imibare y’abahitanywe n’amasasu.

Komiseri  w’Akarere ka Apac , John Robert Omuut  akaba yaragize ati “ Sinshobora  kwemeza  imibare y’abarashwe  bagapfa  gusa umupolisi w’abarashe ni uwo mu Karere ka  Amolatar ”

Umuyobozi wa Polisi  mu Majyaruguru ya  Kyoga ,Rufino Okot Obwona yavuze ko  hari abapolisi batatu(3) batawe muri  yombi  bakekwaho kuba bafitanye isano n’iri raswa ry’aba barobyi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd