Ubwo bari  mu muhango wo gushyingura  Nyakwegendera , Gen. Aronda Nyakairima  kuri uyu wa Gatandatu taliki  19 Nzeri,2015  ahitwa I Kololo Independence grounds  mu mujyi wa Kampala, umugore we , Linda Aronda yagize icyo avuga ko rupfu rw’umugabowe  waguye I Dubai avuye  mu butumwa bw'akazi  muri Korea y’Epfo.

 

By Habineza Gabby | Views : 32655 | Kuya 09-20-2015 06:36



Linda Aronda asezera umugabo we Gen.Aronda

Mu ijambo rye ryuje agahinda Linda Aronda akaba yavuze ko  atigeze abona umugabo we arwaye gusa ngo yari umugabo mwiza kandi uha umwanya abana be ndetse akanarihira amashuri abavandimwe be batandukanye .

Ati“Imyaka 20 nabanye n’umugabo wanjye  ntabwo twigeze tumubona arwaye  kugeza tumubuze.Yari umubyeyi mwiza  ndetse akaba n’umugabo mwiza uha abana be  umwanya’’

Nk’uko bitangazwa na Red Pepper dukesha iyi nkuru  ngo Perezida  Museveni wari uyoboye uyu muhango  na we  akaba yasabye  Abasirikare ba Uganda (UPDF) kujya bakora imyitozo ngororamubiri itandukanye ndetse  bakajya bamenya uko ubuzima  bwabo buhagaze ati’’Gen.Aronda yavuze ko aribwa mu gifu ubwo yajyanwaga mu bitaro muri Korea y’Epfo bavuze ko nta bwiteganyirize bafite.Aronda ntabwo aba yaruriye indege  byibuze aba yaraguye  mu Bitaro  muri Korea y’Epfo’’

Perezida Museveni asezera kuri Nyakwigendera

Perezida Museveni  yavuze  ko  Ishyaka rya National Resistance Army (NRA) ryatakaje abasirikare benshi kandi rigomba kubibuka  ku ruhare bagize mu kubaka igihugu  kandi hakabikwa  ibigwi by’abasirikare ndetse n’Intwari za NRM kugirango  ibisekuru bijye bibibuka.

Nyakwigendera Gen. Aronda Nyakairima witabye Imana ku myaka 56

Nyakwigendera Gen. Aronda Nyakairima witabye Imana ku myaka 56, akaba yarigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yitabye Imana kuwa gatandatu ushize ari mu nzira agaruka muri Uganda avuye mu butumwa bw’akazi muri Koreya y’Epfo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd