Mu Karere ka Kumi mu gihugu cya Uganda umugabo w’imyaka  57 y’amavuko arafunzwe aho akurikiranyweho gutera inda umukobwa we w’imyaka 16 y’amavuko.

 

By Ubwanditsi | Views : 13062 | Kuya 08-27-2015 16:00



Umushinjacyaha mukuru wa Karere ka Kumi, Hope Namisi aganira na Daily Monitor dukesha  iyi nkuru akaba baravuze ko uyu  mugabo nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa  mbere taliki  24 Kanama,2015 agomba kuba afungiye muri Kasho ya Kumi kugeza ku ya  9 Nzeri  ari nawo munsi azagezwa imbere y’Urukiko.

Umushinjacyaha  akomeza avuga ko uyu mwana w’umukobwa yari ageze mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza  ngo akaba yarabimenye nyuma y’uko ukwezi gushize akabura imihango.

Umuyobozi wa Polisi  mu Karere ka Kumi Gasper Obingu akaba yaratangarije Daily Monitor ko atari ubwa mbere uyu mugabo akorera aya mahano abakobwa be ati“Abandi bakobwa b’uyu mugabo batanze ubuhamya aho bavuze ko yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye”

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera ndetse no kurinda abana ihohoterwa  muri raporo  washyize ahagaragara mu  mwaka wa 2013 ukaba waragaragaje ko ahanini abana  basambanywa n’abantu bazi neza harimo n’ababyeyi bababyara.

Umwaka ushize urwego rushinzwe amagereza muri Kampala rukaba rwaragaragaje ko  30 % by’abantu bafunzwe  bakurikiranyweho gufata  ku ngufu  abana bato.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd