Asore bagize itsinda rya GoodLyfe mu gihugu cya Uganda, Radio na Weasel barashinja Televiziyo yo muri iki  gihugu  yitwa Delta TV kudakora kinyamwuga nyuma yo kubatangazaho amakuru avuga ko umwe muri bo yasaze.

 

By Habineza Gabby | Views : 13545 | Kuya 09-30-2015 09:18



Aba basore bo muri  Goodlyfe bakaba batangaza ko batigeze bashimishwa n'yi nkuru  kuko ngo igamije  gusebya izira ryabo ndetse no  kubagaragaza nabi mu bakunzi babo.

Radio na Weasel bagize GoodLyfe

 Babicishije  mu mbuga nkoranyambaga  Radio na Weasel bakaba bavuze  ko  bagira inama iyi Televiziyo  guhagarika  gushyira mu mwijima abayireba itangaza amakuru atariyo kugirango yigarure imitima yabo ahubwo  ikwiye kujya ikora umwuga wabo kinyamwuga  niba koko ishaka kwizerwa nk’igitangazamakuru.

Radio na Weasel bakaba basoza ubutumwa bwabo bavuga ko bashimira ibitangzamakuru bikomeje gukora akazi kabyo  kinyamwuga kuko  bifite aho bimaze kugeza muzika ya Uganda.

Itsinda rya Goodlyfe ryo mu gihugu cya Uganda rigizwe na basore babiri baribo Radio na Weasel rikaba ryaramenyakanye  mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa mu Karere ndetse no mu mahanga aha twavugamo nka Bread and Butter, Ntunga, Breath away Neera n’inzindi  nyinshi  tutibagiwe  iyitwa  Juicy irimo kubica bigacika muri iyi minsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd