Nyuma yaho komisiyo y’Amatora mu gihugu cya Uganda itangarije ko Yoweri Kaguta Museveni ari we watsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, ku majwi 60.7%, Kizza Besigye umwe wari ku isonga mu bandi bakandida yatangaje ko ibyabaye mu matora ari nka cout d’etat ya gisirikare.

 

By Ubwanditsi | Views : 11298 | Kuya 02-20-2016 21:15



Dr Kiiza Besigye w’ishyaka FDC yaje akurikiye Museveni aho yabonye amajwi 34.18%

Besigye wigeze kuba umuganga wa Museveni yahise atangaza ko yamaganye ibyavuye mu matora.

Abinyujije ku mugore we Winnie Byanyima mu nyandiko igenewe itangazamakuru n’amahanga, Besigye yagize ati “Uyu munsi mfungiwe mu rugo, urugo rwanjye rwagoswe, sinemerewe gusohoka, nta n’uwemerewe kuza mu rugo iwanjye,mu rugo iwanjye sinshobora kubona internet,….ibi byabaye rero si amatora, ni nka Coup d’Etat ya gisirikari,ibyayavuyemo bikwiye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga kandi hagashyirwaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga izabigenzura."

Besigye yavuze ko yatangiye ari umwana arwanira demokarasi, kandi ko Afurika nidahaguruka itazabona demokarasi.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, ubusore bwanjye nabumaze ndwanira demokarasi muri Uganda,Ndahamya ntashidikanya ko Afurika itazazanzamuka na rimwe nitagira demokarasi,ndizera ko Afurika y’Iburasirazuba izahora mu mishinga igihe cyose nta demokarasi,Umuntu urwanira kwigenga kwa Afurika n’agaciro k’umunyafurika kandi akemera ko umunyafurika afite agaciro nk’akundi wese ku isi, akwiye gukurikiza demokarasi.”

Aya matora yabaye muri iki gihugu cy’ubugande yaranzwe no kutubahiriza amasaha kuko yagombaga gutangira isa moya za mugitondo,hakaba hari aho yatangiye nyuma ya sa mbiri bitewe no gukererwa kw'ibikoresho by'amatora.

Ibiro by'amatora byari byitezwe ko kuva isa kumi n'ebyiri za mugitondo byagombaga kuba byafunguwe ariko siko byagenze kuko byakererewe bitewe no kwikanga ko kaza kubaho imvururu.

Ibindi bikorwa byabaye muri iki gihugu muri ibi bihe by’amatora ni nko kuba harafunzwe imbuga nkoranyambaga.

Besigye umaze gufungwa inshuro zigera kuri 5 kuva muri Mutarama uyu mwaka, yakunze gutangaza ko amajwi azibwa ndetse kuri uyu wa Kane ubwo habaga amatora yafunzwe azira gushaka kwinjira mu cyumba cyabarurirwagamo amajwi i Kampala, aho yavugaga ko yahawe amakuru y’uko muri icyo cyumba amajwi ari kwibwa.

Indorerezi z’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi zatangaje ko amatora atagenze neza ahanini bitewe na hamwe ibikoresho bitabonekeye igihe, gufunga abatavuga rumwe na Leta, gufunga imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibikorwa byo kwiba amajwi byavuzwe mu bice bimwe na bimwe.

Yoweri Museveni utorewe kuyobora ubugande ku nshuro ya 5,yatangiye kuyobora iki gihugu mu mwaka w’i 1986,ku nshuro ya mbere yatorewe kuyobora iki gihugu muri 1996,yongera gutorwa 2001,2006,2011 na 2016 .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd