Kizza Besigye umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gihugu cya Uganda,yatangaje ko igihugu cya Uganda inzira zifunzwe, igihugu gishobora kuzabamo imidugararo mu gihe hatazabaho imitegurire myiza y’amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu.

 

By Muhire Norbert | Views : 22365 | Kuya 09-04-2015 13:55



Uyu mugabo w’umunyapolitiki mu gihugu cy’Ubugande, Kizza Besigye akubiswe incuro zigera kuri 3 agakomeretswa bikabije nyuma yo kwigaragambya muri iki gihugu yamagana ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Mu mwaka wa 2001,2006 na 2011,Kizza Besigye yakubiswe izi ncuro zose azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bituma atangaza ko atazongera gutekereza kuba yahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuzaba umwaka utaha wa 2016.

                                                      Kizza Besigye

I Kampala mu gihugu cya Uganda, Kizza Besigye yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa ko biteguye gukora ibishoboka byose kugirango muri iki gihugu hazabeho impinduka,yihanangiriza inzego zishinzwe iby’amatora cyane cyane komisiyo y’igihugu y’amatora ko yazirinda kugira aho ibogamira kuko biteguye ko hagomba kuzabaho impinduka.

Kizza Besigye yashimangiye ko haramutse hatubahirijwe ko habaho impinduka mu matora  ateganyijwe y’umukuru w’igihugu biteguye ko muri iki gihugu cy’ubugande hazabaho imvururu zisesuye ndetse n’ubwicanyi bukaze.

Kizza Besigye yibukije ko Perezida Museveni adakwiye kwishyingikiriza kuba ingabo z’igihugu cya Uganda ziri kubungabunga umutekano mu karere nko muri Somalie mu mutwe wa Amisom .

            Yoweri Kaguta

Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 71 y’amavuko ayoboye Ubugande imyaka 29 kuva mu mwaka 1986 kugeza ubu.

Kizza Besigye w’imyaka 59 y’amavuko yize amashuri ajyanye n’ubuvuzi,aba umusirikare w’ igarade rya Colonel mu ngabo za Uganda,ahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu 2001 na 2006.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd