Polisi yo mu Karere ka  Mukono  mu gihugu  cya Uganda  iratangaza ko yataye muri yombi   ku wa mbere  taliki  19 Ukwakira ,2015 abagabo 3 ndetse n’umugore umwe aho bashinjwa gutanga  nk’igitambo umuvandimwe wabo  witwa  Ibrahim Mbalange w’imyaka 24  y’amavuko  nyuma yo gushukwa n’umupfumu ko nibaramuka bamwishe bazagira ubutunzi bwinshi kandi bakabaho mu buzima buhenze.

 

By Habineza Gabby | Views : 24948 | Kuya 10-22-2015 08:18



Umukozi w’Urwego rw’ubutasi( CID), Henry Ayebale akaba yaratagarije ikinyamakuru Daily Monitor ko  aba bantu 4 bafashwe bemeye ko aribo bishe umuvandimwe wabo nyuma yo kubwirwa n’Umupfumu witwa Adam Senfuma ko nibaramuka bamwishe bazaba abakire

Umwe muri bo akaba  yaragize ati“Umupfumu uzwi ku mazina ya Adam Senfuma yatubwiye ko tugomba gutamba ikiremwamuntu niba dushaka kuba abakire ndetse no kubaho mu buzima buhenze”  

 Aba uko ari  4 bakaba baremeye ko  bakuye nyakwigendera  mu rugo iwe aho yari atuye  mu cyumweru gishize  bamwerekeza   ahitwa Bukerere  mu Karere ka Mukono ari naho bamwiciye nyuma umurambo we bakawujugunya mu gishanga.

Umwe mu bavandimwe w’aba bafunzwe akaba yaratangarije Polisi ko  uyu mupfumu yakunze kubabeshya ko  bagiye kubona  ubukire mu gihe gito ari nako abakuramo amafaranga.

Umushinjacyaha Mukuru w’Akarere ka Mukono  akaba yaratangaje ko  uyu mupfumu  yafashwe akambikwa amapingu agapakizwa imodoka ngo ajye gufungwa gusa ngo bageze mu nzira yasimbutse imodoka ashaka gutoroka umupolisi utaratangajwe izina ahita amura agwa  hagati mu muhanda aho haje ikamyo igahita  imunyura hejuru.

Ubu bakaba  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukono.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd